Kwizera Olivier wizihiza isabukuru y'amavuko yahishuye abantu 2 bamuhangayikisha, iby'urukundo rwe… #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Kwizera Olivier wamaze gusinyira Rayon Sports, kuri uyu munsi arizihiza isabukuru y'amavuko, avuga ko umunsi ku munsi ahangayikishwa n'abantu babiri, nyirakuru n'umuvandimwe we.

Kwizera Olivier yavutse tariki ya 30 Nyakanga 1995, uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y'imyaka 25 amaze avutse.

Aganira na ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko mu buzima bwe nta kintu cyamubayeho atazibagirwa, byose abifata nk'ibisanzwe byagombaga kumubaho.

Yagize ati“nta kintu kidasanzwe cyambayeho navuga ngo sinzibagirwa, byose kuri njye ni ibisanzwe. Nta kintu nicuza kuko njye ikintu kimbayeho nkifata nk'isomo kandi nkemera ko cyagombaga kumbaho.”

Gusa uyu munyezamu avuga ko hari abantu babiri ahangayikira mu buzima bwe, ari nabyo bimutera imbaraga zo gukora cyane.

Yagize ati“umuntu w'ingezi ukomeye cyane kuri njye ni nyogokuru wanjye, ni umuntu w'ingenzi. Undi ni umuvandimwe wanjye, ni bo bantu b'ingenzi mpangayikira umunsi ku munsi.”

Ku kijyanye n'urukundo uyu munyezamu avuga ko nta mukunzi afite, ngo ntabwo arahura n'uwo bahuje.

Yagize ati“nta mukunzi mfite ndacyategereje ubwo naboneka bizaba ari byiza. Impamvu ntabwo ndabona uwo nkunda cyangwa unyuze umutima wanjye.”

Kwizera Olivier yakiniye amakipe atandukanye mu nka APR FC, Bugesera FC na Gasogi United zo mu Rwanda, yanakiniye kandi Free State Stars yo muri Afurika y'Epfo.

Ahangayikishwa n'abantu 2


source http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-wizihiza-isabukuru-y-amavuko-yahishuye-abantu-2-bamuhangayikisha-iby-urukundo-rwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)