Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Kigina yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ahagana Saa Munani.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamugari, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatawe muri yombi n'abaturage ubwo mu ijoro babibaga ihene bajya kuzishakisha bagahura nawe yambaye imyenda ya Polisi iriho amapeti na kamambiri bakamugirira amakenga.
Ati “Byabaye nijoro ku bufatanye n'abaturage, muri uwo Mudugudu wa Nyabiyenzi bari bahibye ihene ebyiri abaturage bagiye gushakisha uwazitwaye nyuma yaho nyirazo yari atabaje, babona umusore wambaye imyenda ya Polisi na kamambiri, babanza kumwibazaho bamufashe bumva arajijinganya baradutabaza natwe duhamagara Polisi.''
Gitifu Iyamuremye yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe ari mu gatsiko k'abajura bajujubije abaturage bo mu Mirenge ya Kigina na Nyamugari, ngo bamubajije aho yakuye iyo myenda asubiza ko yayitoraguye ariko ngo harakekwa ko yayibye.
Uyu musore akaba yari ari kumwe n'irindi tsinda ry'abasore benshi bakunda kwiba muri aka gace kuri ubu bakaba bagishakishwa.
Yakomeje ati “Ubu turashimira abaturage ku gikorwa cyiza bakoze cyo kugira amakenga no kumufata. Turabasaba gukomeza kurinda ibyagezweho ari nako bagirira amakenga abantu babona batazi baba biyitirira inzego z'umutekano.''
Kuri ubu uyu musore yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamugari mu gihe iperereza rikomeje ryo kumenya aho yakuye iyo myenda, abandi nabo basanzwe bafatanya muri ubu bujura bakomeje gushakishwa.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kirehe-Yafashwe-yambaye-imyenda-ya-Polisi-iriho-n-amapeti