Izi nizo mpamvu 5 abaganga bagaragaza ko zishobora gutuma ubura imihango utarasamye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nizo mpamvu 5 abaganga bagaragaza ko zishobora gutuma ubura imihango kandi udatwite

Abantu bazi ko ukwezi k'umugore kugira iminsi 28, ariko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 600 000 mu mwaka ushize wa 2019 bwagaragaje ko abagore 13% gusa aribo bagira ukwezi gufite iminsi iri hagati ya 28 na 29,3.

Ihuriro mpuzamahanga ry'inzobere mu buzima bw'imyororokere rivuga ko intera isanzwe y'iminsi y'ukwezi k'umugore iri hagati ya 28 na 38.

Dr Jacqueline M. Walters, ati “Imihango iba yakerewe cyangwa yabuze iyo itariki ugiraho mu mihango irenzeho iminsi 5”.

Umuntu avuga ko yabuze imihango iyo itariki yari kuzayigiramo irenzeho ukwezi.

Impamvu zituma abantu Babura imihango izwi cyane ni gusama, Dr Shannon Schellhammer agira abagore n'abakobwa inama yo gutegereza ukundi kwezi igihe babuze imihango bakareba ko mu kwezi gukurikiyeho iza. Ngo keretse igihe yumva kuba atabonye imihango bimuteye impungenge naho ngo umugore cyangwa umukobwa akwiye gutegereza ukwezi kwa 2 akabona kujya kwipimisha ngo arebe ko yasamye.

Uretse gusama izindi mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa abura imihango ni :

1.Stress

Stress ni impinduka ziba mu mubiri zitewe n'impamvu zikomeye nko gutegura ubukwe, gutangira akazi gashya, cyangwa impamvu zoroheje nko kwimukira mu nzu nshya no guhomba. Izi mpamvu zose zishobora gutuma imihango ibura cyangwa igatinda kuza.

Hector O. Chapa, umwarimu wungirije wo muri Kaminuza y'ubuvuzi ya Texas avuga ko kuba sitress ihagarika imihango ngo biba ari ukwereka umugore cyangwa umukobwa ko akwiriye kwiyitaho. Ngo biba bisobanuye ko umaze iminsi ufite ubwoba buhoraho.

2.Polycystic Ovarian Syndrome (PCOS)

PCOS ni ubusumbane bw'imisemburo buzwi cyane kandi bukunze kubaho ku bagore bari hagati ya 18 na 44 bugatuma imihango ibura cyangwa igatinda.

Dr Chapa avuga ko PCOS ibaho igihe umubiri w'umugore wakoze imisemburo ya kigabo iruta iya kigore. Iki kibazo cyemezwa n'abaganga iyo bamaze gupima amaraso. Gusa n'umugore ashobora kumenya ko agifite igihe yumva amajwi adasanzwe avugira mu myanya myibarukiro ye. Nta muti w'iki kibazo ubaho gusa abaganga bavura indwara z'ubuzima bw'imyororokere batanga inama zatuma umubiri w'ufite iki kibazo usubira uko wari usanzwe ukongera ugakora imisemburo ihagije ya kigore.

4. Imyitozo ngororamubiri ikabije

Imyitozo ngoronamubiri ni ngombwa kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, ariko iyo ibaye myinshi cyane, umugore ntabone ibyo kurya bihagije bitera imbaraga, abura imihango.

Dr Chapa, avuga ko iki kibazo kibaho ku bagore bakora amarushanwa yo kwiruka n' abandi bakora siporo nyinshi cyane.

Ati “Iyo ibiro umubiri ugomba kugira bijyanye n'uburebure bwawo bigiye munsi ho 10% umugore abura imihango”.

4. Imiti

Ibinyabutabire biba mu miti yo kuboneza urubyaro,igabanya uburibwe, n'igabanya agahinda gakabije ishobora guhagarika imihango.

Dr. Walters, avuga ko imiti yo kuboneza urubyaro iri IUDs(agapira ko mu mura), urushinge, n'ibinini bishobora gutuma imihango ihagaragara.

5. Hafi yo gucura (periminopause)

Keretse umugore aramutse arabazwe agakurwamo imirerantanga naho ubundi gucura ntabwo biza ako kanya, niko Dr Chapa yavuze.

Intera iri hagati yo gutangira gucura/guca imbyaro no gucura burundu yitwa Periminopause. Periminopause itagira ku myaka 40, imihango igatangira gutinda no kubura, umugore akaba yamara amezi abiri atarabona imihango ikazongera ikagaruka. Imyaka ntarengwa yo gucura ni 51.

Izi nzobere zivuga ko kubura imihango nta ngaruka zidasanzwe bigira, uretse kuba umugore aba adafite amahirwe yo gusama mu gihe yaba abikeneye no kuba yamera ubwanwa n'impwempwe mu gihe kubura imihango abiterwa no kugira imisemburo myinshi ya kigabo.



source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Izi-nizo-mpamvu-5-abaganga-bagaragaza-ko-zishobora-gutuma-ubura-imihango-kandi-udatwite
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)