Ingendo mu kirere cy'u Rwanda zongeye gufungurwa ! Uko Rwandair yiteguye guhangana n'ikwirakwira rya COVID19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020, ibibuga by'indege byo mu Rwanda byongeye guha ikaze indege zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange (commercial flights) ariko hubahirizwa amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya COVID-19.

Umuntu wa mbere wagaragaweho Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka yari yinjiye muri iki kibuga cy'indege aturutse hanze y'igihugu.

Ibi byatumye Guverinoma y'u Rwanda ihagarika indege zitwara abantu ku wa 20 Werurwe, rukomorera indege zihariye tariki ya 17 Kamena 2020.

Ubuyobozi bwa Rwandair bwakajije ingamba ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe, harimo na Robot zashyizweho zizafasha mu gukangurira abantu gukomeza kwirinda COVID19.

Robot yitwa ‘Urumuri' iyo ibonye umuntu utambaye agapfukamunwa n'amazuru neza irabimwibusa, iyo ibonye umuntu ufite umuriro mwinshi andi ukabije [kimwe mu bimenyetso bya COVID19], irabigaragaza ubundi inzego z'ubuzima zikaba zakwita kuri uwo muntu.

Ibindi bikorwa byashyizwe ahantu hose ni imiti isukura intoki [Hand sanitizers], aho abagenzi bicara harateguwe ndetse hanashyirwa ibimenyetso ku buryo bwubahirije guhana intera, aha kandi mu kibuga cy'indege hari urubyiruko rw'abakorerabushake rukomeza kunganira ibi bikorwa byose byashyizweho.

Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo yabwiye RBA ko bashyizeho uburyo bwose bushobora kurinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19 kandi bazakomeza kugenzura ko amabwiriza yashyizweho yubahirizwa.

Yavuze ko mu ndege naho hashyizweho iby'ingenzi byose bishobora kuzatuma hatahabo ikwirakwira rya Coronavirus.

Yagize ati “Icyo tuzakora ni ugusukura neza indege nyuma ya buri rugendo ikoze, imbere mu ndege twateguye ibikoresho bihagije birimo gusukura imbere dukoresheje imiti, twanavuguruye uburyo serivisi zizajya zitangwa ku buryo abazitanga n'abazihabwa batazajya bakoranaho cyane.”

Yakomeje avuga ko “Ikindi ni ukubahiriza amabwiriza asabwa abagenzi, kwitwaza nibura umuzigo umwe mu rwego rwo kwirinda gukora kubyo abantu baba bitwaje mu rugendo.”

Abatanga serivisi mu kibuga cy'indege bamaze gushyiraho uburyo bwo kwakira abakiriya bubahiriza amabwiriza ariko bimakaza gukoresha ikoranabuhanga haba mu kwishyura ndetse no kumenyesha abantu serivisi batanga.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima mu Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko nta mpungenge zihari zo kongera gusubukura izi ngendo kuko biteguye bihagije.

Yakomeje agira ati “Ni amahirwe tugize yo kongera kureba nyuma y'amezi angana gutya ingendo zahagaze tubifungure tubyigeho turebe nitubona hariho ikibazo tuzicara turebe niba ari ngombwa tugabanye ingendo cyangwa tuzongere.”

Rwandair ni imwe muri sosiyete zirindwi zikora ubwikorezi bwo mu kirere zigiye kongera kwifashisha ikibuga mpuzamahanga cya Kigali mu ngendo zazo.

Iki cyorezo cya COVID19 cyaje Rwandair yari imaze gutangiza ingendo mu byerekezo 29 ku Isi, kuri ubu ifite indege 12 zirimo Airbus nini A330, izi zigana mu byerekezo hafi ya byose by'Isi n'ubwo mu gusubukura ingendo iyi sosiyete itangaza ko itazahita yerekeza mu byerekezo byose yari isanzwe ijyamo. Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko bamaze kwitegura neza gutwara abagenzi
Kugura tike y'indege ni ukwifashisha ikoranabuhanga, ibi byo byari bisanzwe na mbere y'umwaduko wa COVID19
Ibikoresho by'imbere mu ndege birasukurwa hifashishijwe imiti yabugenewe nyuma na mbere y'urugendo
Abakora imbere mu ndege nabo baba bambaye mu buryo budasanzwe hagamijwe kwirinda ko habaho gukoranaho n'abagenzi cyangwa gukora ku mizigo yabo
Aba mbere biteguye kujya mu mahanga nyuma y'uko ingendo zongeye gusubukurwa, uko baba bahagaze ku kibuga cy'indege bubahirije guhana intera kandi bambaye neza agapdukamunwa n'amazuru
Indege za Rwandair ubu zimaze kuba 12 zirimo na Airbus nini ya A330, zijya mu byerekezo bitandukanye by'Isi
Ifoto igaragaza indege ya Rwandair igurutse itwaye abagenzi



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingendo-zo-mu-kirere-cy-u-Rwanda-zongeye-gufungurwa-Uko-Rwandair-yiteguye-guhangana-n-ikwirakwira-rya-COVID19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)