Ibyiyumviro bya DJihad Bizimana nyuma yo kugarurwa mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Djihad Bizimana avuga ko yishimiye icyemezo cyafashwe cyo kugarura ikipe yabo ya Waasland Beveren mu cyiciro cya mbere kuko n'ubundi bari barenganye.

Nyuma y'uko shampiyona ihagaze mu Bubiligi kubera COVID-19, muri Gicurasi 2020 federasiyo y'iki gihugu yafashe umwanzuro ko ikipe ya Waasland Beveren ya Djihad Bizimana yari ku mwanya wa nyuma imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iyi shampiyona yari isigaje umunsi wa nyuma, Waasland yari ku mwanya wa nyuma yagombaga gukina na Gent, gusa mu mibare byari bigishoboka ko yaguma mu cyiciro cya mbere kuko yari ifite amanota 20 ibanzirizwa na KV Oostende ifite 22, yabaraga ko ishobora gutsinda umukino wa yo, Oostende yo ikaba yatsindwa.

Bakaba barajuririye iki cyemezo maze bemeza ko bagomba kugaruka mu cyiciro cya mbere, kumanuka mu cya kabiri babibakuriraho.

Djiahad ahamya ko bari barenganye

Aganira na ISIMBI, Djihad yavuze ko yashimishijwe n'iki cyemezo kuko n'ubundi bararenganye cyane.

Yagize ati“muri rusange twabyakiriye neza cyane kuko urebye ni icyemezo cyari cyafashwe ariko gisa n'aho kitubangamiye kuko byasaga n'aho bitari bikwiye ko bagomba kutumanura kandi hari umukino tugomba gukina, ni ibintu twakiriye neza cyane yaba abakinnyi, abafana n'abayobozi.”

Djiahad Bizimana amaze imyaka 2 akinira iyi kipe, akaba agiye kwinjira mu mwaka we wa nyuma, shampiyona y'iki giugu ikaba izatangira mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kanama.

Kugarurwa mu cya mbere ni ibintu byabashimishije cyane


source http://isimbi.rw/siporo/article/ibyiyumviro-bya-djihad-bizimana-nyuma-yo-kugarurwa-mu-cyiciro-cya-mbere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)