Hamisa Mobeto yavuze ko nta bujyanama akeneye mu rukundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umunyamideli wamamaye ubwo yari mu rukundo n'umuhanzi Diamond Platnumz bakaza no kubyarana umwana w'umuhungu, Hamisa Mobeto yavuze ko nta muntu yagira inama mu rukundo kimwe n'uko na we nta muntu akeneye uyimugira.
Uyu munyamideli yabitangaje ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Risasi cyo muri Tanzania aho yavuze ko ubundi urukundo nta nama ibamo, ngo imibanire iragora.
Yagize ati“nta nama nkeneye mu rukundo, nta n'imwe pe. Mu rukundo nanjye sinshobora kugira uwo ngira inama yaba inshuti yanjye kabone n'iyo yaba umuvandimwe, ni ikintu gikomeye kugira ngo umuntu akumve, ni byiza ko buri muntu abyiyoboramo.”
Muri 2018 ni bwo Hamisa Mobeto yavuzwe mu rukundo na Diamond batamaranye igihe ariko bakaba barabyaranye.
Mobeto ngo nta nama akeneye mu rukundo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)