Hamenyekanye ibyo wakwirinda kugira ngo ejo utazagira impumuro mbi mu kanwa|| Reba uko wabyitwaramo igihe byakubayeho. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugira impumuro mbi mu kanwa, kuva amaraso ku ishinya, kuzana indi myanda ku menyo biterwa na bagiteri zisaga miliyari 10 ziba ziri ku buroso wogesha amenyo ndetse no mu kanwa ubwaho. Koza amenyo neza niwo muti wo guhangana n’ingaruka z’izi mikorobe zose.

kuva amaraso ku ishinya, kuzana indi myanda ku menyo no kugira impumuro mbi mu kanwa, biterwa n’imyanda yo ku buroso ukoresha

Reba hano amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo, urebe niba hari ayo ukora n’uburyo ushobora kuyakosora.

Gukoresha uburoso bw’amenyo bubi

Kugeza ubu haboneka amoko atandukanye y’uburoso bw’amenyo; gusa yose siko ari meza gukoresha ku menyo yawe. Igihe ugura uburoso bw’amenyo ni ngombwa guhitamo ubworohereye, kuko ubukomeye bushobora kwangiza ishinya yawe. Ikindi ugomba kwitaho n’ingano yabwo; uburinganiye nibwo bwoza mu kanwa uko bikwiye. Ukirinda uburoso bunini cyane. Mu gihe ugiye kugura uburoso ni ngombwa kureba ko bwanditseho SOFT bivuga korohera.

Ogesha amenyo uburoso bworohereye kandi ububike neza

Kudahindurira uburoso ku gihe

Hari umuntu ushobora gusanga amaranye uburoso umwaka wose! Iri ni ikosa rikomeye cyane, kuko uko ukoresha uburoso igihe kirekire niko bwangiza byinshi ku menyo no mu kanwa hawe. Ugomba kumarana byibuze uburoso amezi 3, ukihutira kubuhindura igihe warwaye inkorora, mu muhogo cyangwa se ufite ibicurane bikomeye, kabone n’ubwo waba ubumaranye igihe gito cyane.

Kutoza amenyo igihe gikwiye

Abantu benshi ntiboza amenyo yabo igihe gikwiriye ; ugasanga umuntu agashyize umuti woza amenyo ku buroso, nyuma y’amasegonda 30 akaba ararangije kuyoza. Iki si igihe gihagije ngo ube ukoze isuku ihagije mu kanwa hawe. Inama zitangwa n’abaganga b’impuguke b’amenyo; ni ngombwa koza amenyo byibuze iminota 2 kandi ukabikora 2 ku munsi.

Kwibagirwa koza ururimi

Nk’uko twatangiye tubivuga mu kanwa haba mikorobe zingana na miliyari 10! Birumvikana ko izi mikorobe ziba ziri mu kanwa hose, utibagiwe no ku rurimi. Mu gihe woza amenyo ukibagirwa koza ururimi; nibyo usanga bitera amenyo yawe kubora no kunuka mu kanwa kenshi. Niba urangije koza amenyo ntugomba kwibagirwa no gucisha ku rurimi.

Kurya isukari n’ibiryohera byinshi

Si wowe wenyine ukunda isukari, bagiteri ziyikunda kurushaho, zifashisha isukari cyane mu kororoka no gukora acide. Iyi aside niyo yibasira amenyo ikayatera kumungwa no gucukuka. Ni ngombwa kwirinda isukari nyinshi, no kurya ibiryohereye cyane, kugira ngo urinde amenyo yawe kwangirika. Mu gihe udashobora koza amenyo nyuma yo kurya ibiryohereye bitandukanye, ushobora kurya nka pome, cg se ukunyuguza amazi mu kanwa kugira ngo ugabanye iyi sukari. Gusa inama nziza, ni uguhita woza amenyo nyuma yo kunywa cyangwag kurya ibiryohera.

Koza amenyo mu buryo bubi

Benshi boza amenyo bameze nk’abagenda bazengurutsa cg bajya hirya no hino. Iri ni ikosa rikomeye kuko uretse kutoza amenyo neza, binatera ishinya kwangirika cyane. Inama zitangwa n’abahanga mu by’amenyo ni ukoza umanura uzamura, kandi ukagera mu kanwa hose. Yaba inyuma ndetse n’imbere ku menyo, ndetse naho uhekenyera. Kandi ntugomba gukoresha ingufu cyane.

oza amenyo mu buryo bukwiye kandi umwanya uhagije

Kutogesha amenyo neza kwa muganga

Kubera ubwinshi bwa mikorobe ziboneka mu kanwa, uzasanga bigoye uko waba woza kose, kugira mu kanwa hasa neza; hatarangwa imyanda ku menyo. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugana ivuriro ryita ku menyo ukisuzumisha niba mu kanwa hawe hasa neza uko bikwiye, ukanahogesha neza.

Nibura 2 mu mwaka uge wogesha amenyo yawe kwa muganga

The post Hamenyekanye ibyo wakwirinda kugira ngo ejo utazagira impumuro mbi mu kanwa|| Reba uko wabyitwaramo igihe byakubayeho. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/hamenyekanye-ibyo-wakwirinda-kugira-ngo-ejo-utazagira-impumuro-mbi-mu-kanwa-reba-uko-wabyitwaramo-igihe-byakubayeho/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)