Gusambana na Boss wanjye byatumye ubukwe bwanjye bupfa none ndashaka umusore twakundana tukabana. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nitwa Abahire Francine mfite imyaka 30. Nkirangiza kwiga nahise mbona akazi, ngira amahirwe mbona umukoresha mwiza, ugira umutima mwiza. Ikibazo cyose nagiraga yagifataga nk’icye kandi sinjye gusa ahubwo ni abakozi twese. Kuko nk’uwagiraga ibyago agapfusha umuntu, wasangaga boss byamuhangayikishije, akitanga cyane, ibikenewe byose mu gushyingura uwo muntu bikaboneka. Kimwe n’iyo umuntu dukorana yabaga afite ubukwe, boss wasangaga bisa nk’aho ari nk’ubukwe bw’umuvandimwe we, ibintu byose akabyirukamo. Abakozi be twese yadufataga neza cyane, iyo nabaga narwaye wasangaga yahangayitse, akambaza uko meze akamvuza kugeza nkize.

Akazi kanjye nagakoraga neza, sinakoreraga ijisho kandi nakoraga ntareba ku isaha, kuko hari inshuro nyinshi amasaha yo gutaha yageraga njye sintahe nkasigara mukazi. Boss yabonye ubwitange bwanjye, anyongeza umushaha, ndetse yabona nasigaye mu kazi nijoro nkora akaza akanganiriza kugira ngo ubwoba butanyica. Uko kuganira nibyo byatumye dutangira kugirana ubushuti bwihariye, atangira kujya anganiriza amabanga yo mu rugo rwe, akambwira amabanga ahishe ku mutima we nanjye nkamubwira ahishe ku mutima wanjye. Igihe kimwe njye n’abandi bakozi babiri boss yaduhisemo, twagombaga kujyana nawe m’urugendoshuri hanze y’igihugu tukamarayo ukwezi kose. Urwo rugendo twarugiyemo rutuma ubushuti nari mfitanye na boss wanjye bufata indi ntera kuburyo nyuma y’aho tugarukiye tuvuye muri urwo rugendo, natangiye kujya ndyamana na boss.

Mu by’ukuri kuba naremeye ko turyamana si uko ndi ikirara, ntanubwo nari mukurikiyeho amafaranga ahubwo n’uko naje kwisanga mukunda. Urukundo rujya aho rushaka, bitewe n’uburyo yanyitagaho, naje kwisanga mu rukundo nshiduka naramusariye. Nari mbizi ko afite umugore, ariko nkurikije ko yajyaga ambwira ibibazo afitanye n’umugore we byatumaga ntekereza ko nshobora kuba mfite amahirwe yo kuba namwegukana. Njye na boss twakundanye umwaka wose, muri uwo mwaka twaryamanye inshuro hafi 10, gusa nza kubireba nsanga ibyo ndimo ntabizi kuko nageze aho mbona ntagahunda afite yo kureka umugore we kandi nanjye numva ntabushake mfite bwo kumusenyera urugo, niyo mpamvu nahisemo kumusaba ko ibyo kuryamana twabireka. Yarabinyemereye kandi dukomeza kubana neza ntibyahungabanya umubano twari dufitanye, nyuma y’aho rero naje kumenyana n’undi muhungu turakundana cyane ndetse twemeranya kubana dutangira gupanga ubukwe. Gusa hagati aho, uwo muhungu twakundanaga yagiye yumva amagambo y’abantu bamubwira ko nshobora kuba nsambana na boss wanjye, ariko barambeshyeraga kuko nari narabiretse gusa icyatumaga babivuga ni uko babonaga dufitanye umubano udasanzwe byasaga nk’aho turi abavandimwe. Habura icyumweru ngo nkore ubukwe nagiranye ikiganiro na boss wanjye, mubwira ko umubano twari dufitanye ugiye kurangira, ndetse ko n’ubushuti twari dufitanye buzagabanuka cyane, mubwira ko tutazongera kuganira nk’uko twajyaga tuganira kuko numvaga ko bigaragara nabi ndetse ko n’umugabo wanjye ashobora kubibonamo ikibazo. Boss yarabyemeye gusa ansaba ko namwemerera tukaryamana ubwa nyuma mbese nkamusezeraho byimbitse. Narabyanze, mbona biramubabaje ariko njye nari narafashe umwanzuro wo kutazongera kuryamana nawe. Muri icyo cyumweru cya nyuma cyo kwitegura ubukwe, boss yambaye hafi cyane, amfasha gutegura ubukwe dore ko biba bitoroshye, amfasha mu kugura ibizakenerwa, ndetse anamfasha n’indi mirimo ijyanye no kwitegura. Bigeze kuwa Gatanu ubukwe buri bube bukeye, twari twirirwanye na boss turi mu myiteguro ya nyuma, bigeze nimugoroba turatahana iwacu tujya mu muhuro, turabyina ndetse turanywa turishima wari umunsi udasanzwe. Ubwo rero akayoga gatangiye kungeramo nahise mbona ahantu boss yari yicaye njya kumwicara iruhande dutangira kuganira, bitewe n’uko umuziki wari mwinshi, rusaku ari rurerure, nahise mubwira tujyana mu cyumba cyanjye aba ariho dutangira kuganirira. Natangiye kumushimira ibyo yamfashijemo byose, mushimira ukuntu yambaye hafi mu myiteguro yose ndetse na mbere yaho, nawe aranshimira ukuntu nagiye mugira inama zitandukanye z’ubuzima n’ukuntu nitanga mu kazi ke, ndetse nanamwibutsa ko ubushuti bwacu butazongera kumera nka mbere, ko guhera ubu ntazongera kujya mu biro bye uko nshaka cyangwa ngo we aze mu byanjye uko ashaka nk’uko twajyaga tubikora, mu bwira ko tutazongera kuganira, guhamagarana, kwandikirana ubutumwa, ndetse no gutemberana nk’uko twajyaga tubigenza, mbese musobanurira ko hari ubuzima bundi ninjiyemo. Tukiri kuvugana ibyo ndetse tunasezeranaho twembi amarangamutima yaradufashe turahoberana noneho binatewe n’akayoga twari twanyweye biza kurangira dusambanye. Mu gihe tukiri muri ibyo nagiye kumva numva umuntu akomanze mu cyumba twari turimo ahita ambwira ko umukunzi wanjye anshaka, narasohotse musanga hanze, mubaza icyo aje gukora ahita ambwira ko ubwo bari mu nama ya nyuma y’ubukwe hari abantu bamubwiye ko ndi gusambana na boss wanjye, akaba aje kubyirebera n’amaso ye. We ubwe yumvaga ko bambeshyera, ubwo yari azanye n’abandi bantu bo mu muryango we aje kubemeza ko ibyo banshinja ari ibinyoma. Nyuma yo kumva ibyo sinari guhakana, kuko n’ubundi nasaga n’ufatiwe mu cyuho, nahise mushyira k’uruhande musobanurira byose, mubwira ko kuva twakundana ntigeze muca inyuma ko ntigeze ndyamana na boss, ariko mwemerera ko nacitswe nkaba maze kubikora. Nagerageje kubimwumvisha ariko yanga kubyemera avuga ko kuba bimaze kuba n’ubundi twari dusanzwe tubikora. Imyiteguro y’ubukwe yose yahise ayihagarika, ahita ahamagara abantu yari yatumiye bose ababwira ko ubukwe butakibaye. Inkuru yakwiye ahantu hose mpinduka iciro ry’umugani. Ubu rero aya mateka impamvu nyavuze n’uko nifuza kuyasiga inyuma, ubu nafashe icyemezo boss wanjye sinongeye kuryamana nawe kandi sinzanabyongera, nibiba ngombwa nzahindura n’akazi. Ubu icyo nshaka ni umuhungu wakwemera kunyizera, akemera kunkunda by’ukuri tukibanira uwo niba ahari anyandikire inbox.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.



source https://www.imbere.com/gusambana-na-boss-wanjye-byatumye-ubukwe-bwanjye-bupfa-none-ndashaka-umusore-twakundana-tukabana/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)