Gisagara: umunyeshuri aratabaza nyuma yo guterwa inda n’umwarimu we akaburirwa irengero. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By Jean Felix BIZIMUNGU
Black Pregnant Women Images, Stock Photos & Vectors | Shutterstock

Umwangavu witwa Mukeshimana (izina ryahinduwe) wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara avuga ko yatewe inda n’umwarimu wamwigishaga mu ishuri ribanza amufashe ku ngufu, ariko akaba atumva neza impamvu yafashwe agahita arekurwa atabiryojwe.
Avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, afite imyaka 17 y’amavuko.
Uyu mwangavu wo mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Kibiziri, avuga ko mu mwaka wa 2018 ubwo yigaga mu ishuri ribanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kibirizi yafashwe ku ngufu n’umwarimu wabigishaga isomo ry’ubumenyi (sciences) amutera inda.
Asobanura ko uwo mwarimu yamutegetse kujya iwe gufata igitabo kirimo isomo azandikira abandi banyeshuri ku kibaho kuko yari umunyeshuri uhagarariye abandi (cheftaine).
Ati “Mwarimu arambwira ngo nze kujyayo mfate igitabo nzandikire abanyeshuri ku kibaho kuko ejo azaba adahari; ubwo saa Kumi n’imwe tumaze kwiga njyayo ngeze mu nzu ye arambwira ngo turyamane, ndabyanga amfata ku ngufu arabikora.”
Mukeshimana avuga ko akimara gufatwa ku ngufu yihutiye kubibwira nyina ndetse bahita batabaza ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).
Ati “Nahise mbwira Mama na we ntiyatinda duhita tujya kuri RIB, iraza iranamufata ariko arahakana ngo ndamubeshyera ntabwo ari we kandi babona ibimenyetso birimo amaraso navuye akiri ku buriri bwe.”
Akomeza avuga ko yatunguwe no kubona nyuma y’igihe uwo mwarimu yararekuwe abajije bamubwira ko habuze ibimenyetso.
Uyu mukobwa wahise acikiriza amashuri ye ntiyongera kwiga kubera gutwita, kuri ubu ahetse uruhinja rw’amezi 11. Avuga ko atewe agahinda no kuba uwo mwarimu wamuteye inda yararekuwe adakurikiranwe kandi akaba ntacyo amufasha kijyanye no kurera umwana babyaranye.
Ati “Nabyaye yaramaze kurekurwa ariko yahise acika inaha, numva ngo aba i Kigali.”
Mukeshimana avuga ko we n’umubyeyi we bagerageje kwegera RIB ngo bayibaze impamvu uwo mwarimu yarekuwe, basubizwa ko hari hategerejwe kuzapima umwana igihe azaba yavutse kugira ngo bamenye niba koko ari we wamuteye inda.
Umwana amaze kuvuka bongeye kwegera urwo rwego kugira ngo apimwe ariko babwirwa ko uwo mwarimu bamubuze.
Mukeshimana n’abandi bangavu batewe inda ariko abagabo bazibateye bakaba bidegembya, bagaragaje ikibazo cyabo mu minsi ishize ubwo mu Karere ka Gisagara hakorwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umukozi wa Action Aid uhagarariye umushinga wo kurwanya ihohoterwa witwa Speak Out, Najjingo Robinah, yavuze ko icyo kibazo cy’abagabo baba bakurikiranweho gusambanya abangavu ariko bagahita barekurwa bagikurikiranye.
Ati “Twavuganye n’inzego zitandukanye, twavuganye n’abana tuvugana n’ababyeyi tuvugana n’abayobozi, mu bayobozi harimo RIB rero itubwira ko impamvu ikomeye ituma bafungura wa muntu wahohoteye ari ukubura ibimenyetso bishinja wa muntu ko koko yafashe umwana ku ngufu cyangwa hari ihohoterwa yakorewe.”
Najjingo avuga ko bibateye impungenge kuko akenshi usanga abakekwaho icyo cyaha iyo barekuwe bahita bacika bakaburirwa irengero.
Ati “Ariko nanone hakabamo impungenge, ese niba bategereza ko umwana abyara icyo gihe wa muntu wamuhohoteye azaba akiri aho ategereje ko bamufata? Hazaha harimo ikibazo ko wa muntu ashobora kubona icyuho cyo gutoroka.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémance, yavuze ko kurekura ukekwaho icyaha bitaba bivuze ko atagikurikiranwa ahubwo haba hagishakishwa ibimenyetso.
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)