FERWAFA yamanyesheje Rayon Sports ko nyuma y'imyinsi 60 ishobora guhanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kamenyesheje Rayon Sports ko nyuma y'iminsi 60(amezi 2) niba itamaze kwishyura Ivan Jacky Minnaert izahita ifatirwa ibiano.

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA katumijeho Rayon Sports kugira ngo basobanure impamvu batarimo gukemura ikibazo cy'uwahoze ari umutoza w'iyi kipe, Ivan Jacky Minnaert kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

Ku munsi w'ejo hashize ni bwo aka kanama kasohoye imyanzuro kamenyesha Rayon Sports ko ifite iminsi 60 ikaba yamaze gukemura iki kibazo.

Tariki ya 27 Mata 2018, Ivan Jacky Minnaert yasinye amasezerano y'imyaka 2 atoza ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 20 Nyakanga 2018 yaje guhabwa ibaruwa imusezera ku mirimo ye.

Ivan Jacky Minnaert akaba yaraje guhita arega iyi kipe ayishinja kumwirukana binyuranyije n'amategeko, maze muri Kamena 2019 akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura uyu mutoza 35,535 by'amadorali y'Amerika, ni ukuvuga 32,514,525 z'amafaranga y'u Rwanda.

Nyuma yaho Rayon Sports yaje kujuriria uyu mwanzuro maze mu Kuboza 2019 Komisiyo y'Ubujujirire mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Umubilgi Iva Minnaert, miliyoni 13.56 Frw.

Nyuma yo gukomezwa kwibutswa ariko iyi kipe ntyigire icyo ikora ikaba yamaze guhabwa iminsi 60 ikaba yamaze gukemura iki kibazo.

Ikibazo cya Ivan Minnaert kimaze iminsi myinshi


source http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yamanyesheje-rayon-sports-ko-nyuma-y-imyinsi-60-ishobora-guhanwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)