Hashize imyaka 26 Ingabo zari iza RPA zibohoye u Rwanda, zirukura mu maboko ya Leta yari yubakiye ku macakubiri, yari yarahejeje ishyanga abanyarwanda ikababuza gutaha mu rwababyaye nyamara cyari icyifuzo cy’abatari bake bari bamaze kurambirwa ubuhunzi bari baratangiye mu 1959.