Dore imyambaro 10 abagore bakwambara bakaberwa muri iyi mpeshyi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impeshyi yageze, benshi mu banyamujyi bakunze kurimba batangiye kubika imyambaro bari bamaze iminsi bambara ijyanye n’igihe cy’ubukonje kimwe n’imvura, ari nako batekereza ku myambaro bashobora kwifashisha muri iki gihe cy’ubushyuhe.

Umunyamakuru wa hillywood.rw yaguteguriye imyambaro icumi wakwambara ukaberwa muri iki gihe cy’impeshyi

Iyi ushobora kuyambara ugiye ku kazi ukaba warenzaho ikote mu gihe uri mu kazi ariko wagira gahunda yo gusohoka ukaba wasiga ikote cyangwa ryo ukaritwara mu ntoki ugasohoka warimbye kandi bitabaye ngombwa ko ubanza kunyura mu rugo.

Indi kanzu yo kujyana ku kazi ni itaratse ushobora kujyana mu gihe waba unafite gahunda mbere y’akazi ukaba wayisohokana bitabaye ngombwa ko ujya guhindura. Iyi kanzu icyiza cyayo ni uko idasaba ko uyambaye arenzaho ikote wenda igihe ari mu kazi.

Iya gatatu yo kuba wajyana ku kazi ariko ukaba wanayisohokana ukagaragara neza nk’uwarimbye, ni ikanzu yo kujyana ku kazi mu gihe wenda ufite inama witabiriye. Icyiza ni uko iyo uyambaye warenzaho agakote mu gihe uri mu kazi ariko waba usohotse ukaba wanayambara bitabaye ngombwa ko ubanza guca mu rugo.

Uyu ni umwenda woroheje utuma uruhuka nko mu gihe watembereye ahantu nko ku mazi ukiruhukira neza.

Uyu ni umwambaro w’impeshyi nko ku muntu ushaka gusohoka yaba ku manywa ndetse na nijoro, ushobora kuwambaraho inkweto ngufi cyangwa indende bitewe n’aho ugiye.

Uyu mwambaro ni isarubeti umuntu yambara yaba yasohotse mu birori binyuranye cyangwa se ku muntu wifuza kuwusohokana kimwe n’abahanzi bakora amashusho y’indirimbo. Ujyana n’inkweto zizamuye cyangwa inkweto ngufi ifite ibara bijyanye.

Iyi ni ikanzu ushobora gusohokana yaba ku manywa cyangwa nijoro waba wasohotse cyangwa wagiye gutembera, kubera ko igizwe n’amarase biba byiza uyambaye iyo ahisemo kwambariramo kora nk’umwenda w’imbere cyangwa byaba bitabangamye ukayambarira aho.

Iyi kanzu iroroshye cyane ni umwambaro umuntu yatahana ubukwe mu mpeshyi izuba riva cyangwa hari ubushyuhe ntimubangamire, ifite pasure igaragaza ikimero cy’uyambaye uko ateye intambwe ikagaragaza ubwiza bw’uyambaye.

Iyi ni ikanzu yo mu bukwe bidasabye abantu izishashagirana, si ikanzu y’amaboko maremare abantu bambara bazi ko bataha hakonje cyangwa imvura iri kugwa. Ni ikanzu nziza kandi ikomeye ishobora kugufasha mu gihe watashye ubukwe.

Ikanzu ya nyuma ni iyo ushobora kwambara yaba uri umugeni cyangwa watashye ubukwe, ni nini ariko nanone ni iyo mu mpeshyi kuko idafite amaboko ku buryo uyambaye hejuru adashyuhirana cyane.



source https://www.hillywood.rw/?p=74773
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)