Bamwe mu bakinnyi ba APR FC mu gihirahiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi ba APR FC bari ntizanyo mu yandi makipe, baribaza niba iyi kipe izabagarura cyangwa izabagumisha mu ntizanyo, ibyo byaba bidakunze ikaba yabarekura, ni mu gihe yo ivuga ko nta gahunda yo kubagarura mu mwaka w'imikino ugiye kuza.

Mu mwaka ushize w'imikino wa 2019-2020, bitewe n'impamvu zitandukanye APR FC yatije bamwe mu bakinnyi bayo andi makipe.

Abo bakinnyi twavuga nka Songayingabo Shaffy watijwe AS Kigali, uyu akaba ari n'umwana wazamukiye mu irerero ry'iyi kipe.

Myugariro Niyigena Clément baguze muri Marines FC bagahita bongera bakamutiza iyi kipe mu gihe cy'umwaka umwe, hari kandi na Sugira Ernest watijwe Rayon Sports mu gihe cy'amezi 6.

Aba bakinnyi bose bakaba bari basoje intizanyo zabo, gusa bamwe muri bo babwiye ISIMBI ko kugeze ubu batazi niba bazasubira muri APR FC cyangwa bazakomeza mu ntizanyo.

Umwe yagize ati“ubu naba nkubeshye, ndatagereje rwose sinzi niba nzakomeza mu ntizanyo. Gusubirayo nabyo simbizi ni ugutegereza tukareba.”

Amakuru aturuku mu nshuti za hafi naza Niyigena Clement avuga ko we yamaze guhakanira Marines FC ayibwira ko batazakomezanya, aho amakuru avuga ko yifuza ko yagurishwa aho gutizwa, cyangwa ngo yaba anatijwe akajya ahembwa na APR FC kuko ari yo afitiye amasezerano.

Mu kiganiro kigufi cyane umuvugizi w'ikipe ya APR FC yahaye ISIMBI, Kazungu Claver yavuze ko abo bakinnyi nta gahunda bafite yo kubagarura mu mwaka w'imikino wa 2020-2021, bakaba bazaguma mu ntizianyo

Niyigena Clement(uwa kane uhereye ibumoso) yifuza ko yagurishwa
Sugira yatijwe muri AS Kigali
Shaffy yatijwe muri AS Kigali


source http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-apr-fc-mu-gihirahiro
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)