Angelina Gira yasohoye indirimbo humura anatangaza ko Gahongayire ariwe afata nk’icyitegererezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Angelina Gira yasohoye indirimbo humura itanga ikizere kubihebye Bose.

Ubusanzwe Angelina Gira Ni umukobwa ukunda Imana n’abantu ndetse wiyubaha nk’imwe mundangagaciro z’umunyarwandakazi,akaba ubuhanzi bwe abufatanya no kwiga doreko Ari umunyeshyuri muri kaminuza yigenga ya Kigali nkuko yabitangarije hillywood mu kiganiro twagiranye.

Yakomeje adutangarizako kuririmba Ari umwuga we kuko yabikuriyemo doreko mu mwaka wa 2015 aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.

Angelina yahishuyeko umuhanzi Aline Gahongayire ariwe afatiraho ikitegererezo kuko Ari umuhanzi udacika intege.

Mubuzima busanzwe bwa buri munsi uyu mukobwa Angelina Gira yemeza ko ayoborwa n’ijambo ry’Imana byumwihariko zaburi ya 146 Aho nko kumurongo wayo wa 2 hagira hati”nzajya nshima uwiteka nkiriho nzajya ndirimbira Imana yanjye nkifite ubugingo”

Ubu Angelina uri mumyiteguro yo kuzashyirahanze arubumu ye yambere umwaka utaha izaba ikubiyemo izindirimbo zose yasoje avugako iyi ndirimbo ye nshya yise humura ifite ubutumwa bukomeye Aho yifashishije amagambo yo mu gitabo gisumba ibindi byose aricyo bibiriya muri yobu 14:7 hagira hati”erega hariho ibyiringiro Yuko igiti gitemwe cyongera gushibuka Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome”

Reba hano humura ya Angelina gira afanyije na Diane



source https://www.hillywood.rw/?p=74786
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)