Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Nyakanga, ahagana saa 20h00 z’ijoro mu Kagari ka Saga mu Murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, umugabo uri mu kigero cy’imyaka imyaka 48 yishe uwo bashakanye, ngo ejo yamwatse Frw 200 umugore amubwira ko ntayo afite.
Ukekwaho kwica umugore we yitwa Nkurabanga Laurent, nyakwigendera we yitwa Domitria Ntabuzaza uri mu kigero k’imyaka 55 y’amavuko. Abaturage bahise bamufata akimara kumutema.
Urupfu rw’uyu mugore nk’uko abaturanyi babivuga, ngo bakeka ko rwatewe n’amakimbirane bari bamaze iminsi bafitanye.
Ku munsi w’ejo mu gitondo umugabo yasabye umugore we Frw 200 yo kujya kunywa inzoga, undi (Nyakwigendera) amubwira ko ntayo afite.
Munyanziza … Uyobora Umudugudu wa Nyakagezi (aho ukekwaho icyaha yari atuye mbere yo kwinjira nyakwigendera), avuga ko bariya bantu bari bamaze imyaka 3 babana mu nk’umugabo n’umugore.
Avuga ko bamenye amakuru ko amaze kwica umugore bihuta bajya gutabara basanga yamaze kumutema.
Munyanziza ati ”Bari bamaze iminsi basa nk’abafitanye ibibazo, yamutegeye mu nzira ahita amutema akoresheje umuhoro twahageze dusanga amaze kumwica ariko twamufashe tumushyikiriza Ubuyobozi.”
Nyakwigendera nta mwana n’umwe yari afitanye n’uyu wamwishe nubwo bari bamaranye imyaka itatu babana, kuko ngo uyu mugabo yinjiye uyu mugore atakibyara kuko ‘yacuze imbyaro’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muganza, Nkunda Alexis avuga ko aya makuru bayamenye ko uyu mugabo winjiye umugore mu mwaka wa 2010.
Yavuze ko ngo yatemye uyu mugore, intandaro ari amafaranga y’imbuto z’umuceri z’umugore. Umugabo ngo yarazigurishije amuhisha amafaranga yazikuyemo.
Nkunda ati ”Ku wa mbere bari bagiranye amakimbirane ubwo umugore yasabye umugabo kumugurishiriza imbuto z’umuceri, ariko umugabo amaze kuzigurisha amuhisha amafaranga, amaze kumenya ko yazigurishije amafaranga 2000 baza gushwana, umugabo nyuma amutegera mu nzira aramutema.”
Nkunda avuga ko yamutegeye mu nzira amutema ukuboko n’ijosi ahungira mu nzu yari hafi aho, ni ho yahise agwa azize ibikomere.
Si ubwa mbere uyu mugabo ngo akoze ibyaha byo gutemana, mbere ya Jenocide yakorewe Abatutsi nabwo yafunzwe azira gutema umuntu aramukomeretsa bikabije ndetse ngo na nyuma ya Jenoside yafungiwe gukubita no gukomeretsa.
Kugeza ubu uyu wakoze ibi yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ndetse n’umurambo wa Nyakwigendera ugiye kujyanwa kwa muganga ngo ukorerwa isuzuma.
The post Gisagara:yishe umugore we amuziza ibiceri 2 by’ijana. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/gisagarayishe-umugore-we-amuziza-ibiceri-2-byijana/