Alubumu inkuru nziza ya Danny vumbi igiye kugurishwa mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By Twahirwa Emmy
Umuhanzi  Semivumbi Daniel wakunzwe mu izina  rya  Danny  Vumbi  witegura kurmurika  alubumu ye ya  3  yise  Inkuru  nziza   yatangiye  kuyigurisha kubayifuza  ku giciro  cya 100.000 frw
Mu kiganiro na  Uhujimfura   Claude   umwe mu bayobozi  ba KIKAC Music   yatubwiye  ko  nubwo bashyize  kw’isoko  alubumu mbere y’uko igitaramo ubwayo kiba babaye batanze uburyo  bwo kuyigeza ku bakunzi ba Danny  Vumbi ahoashobora  kuyibona  byoroshye   kuri email, Flash cyangwa CDS.  Iragura 100 000frw.
Uhukimfura Claude umwe mu bayobozi ba KIKAC Music
Uhujimfura yakomeje agira ati “Kugeza ubu uretse indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.”
Yavuze ko abibaza niba iyi album ihenze bibeshya kuko nibura mu ndirimbo ziriho zose ugiye uzibarira amafaranga nta nimwe yakozwe n’amafaranga bagurisha album yose. Ati “Tugomba kurwanira ishya umuziki wacu.”
Album nshya ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12. Umunani zakozwe na MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe.
Zimwe mu ndirimbo ziri  kuri alubumu ya Danny Vumbi  ni  ‘Abana babi’, ‘Yibare’ ndetse na ‘Umugozi’ aherutse gukorana na Bruce Melodie. Hariho izindi zitarajya hanze nka ‘Kabiri’, ‘Babahe’, ‘Inenge’, ‘Sezera’ n’izindi.
Indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.”
Alubumu  Inkuru nziza ya  Danny  Vumbi iriho indirimbo 12  zagiye zikorwa n’aproducer bakunzwe hano mu Rwanda  nka  MadeBeats, Bob Pro ndetse na  Element.
Biteganyijwe ko  igitaramo cyo kurmurika  Alubumu  inkuru Nziza  kizaba kw’itariki 17  Nyakanga 2020 kizanyura kuri Murandasi ku urbuga rwa  youtube ya  MK1 Tv   ndetse  no kuri  Genesis  TV .
Muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi barimo; Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)