Akanyamuneza nikose kumunya Ethiopia kazi nyuma yo kuboneka k’umunyamakuru anicet rutembesa wari waraburiwe irengero. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Lensa Tekalign Ni Umukobwa ukomoka muri Ethiopia wari mu rukundo n’uwahoze ari umunyamakuru Anicet rutembesa wamenyekanye mu itangazamakuru ryandika mu Rwanda, mu binyamakuru bizwi yanyuzeho harimo bwiza.com ndetse yanabaye umunyamakuru wa radio ijwi rya America mu gihe gito. Taliki 7Gicurasi 2019 nibwo umunyamakuru rutembesa yatawe muri yombi ninzego z’umutekano mu Rwanda ku byaha 6 bya politike yarakurikiranweho,nyuma y’ibura rye nibwo uyu mukobwa lensa yagerageje gushakisha amakuru y’uwari umukunzi we Rutembesa gusa ngo ntiyahise abasha kumenya irengero rye kuko avugako nabakoranaga na anicet yagerageje kubabaza gusa nabo agasanga nta makuru bafite yizewe yaho yaba ari. ifoto ya Rutembesa ubwo yarekurwaga. Taliki 2 kamena 2020 nibwo anicet yarekuwe nyuma yo kuva mu rukiko hakabura ibimenyetso bimushinja, Akimara kugera hanze yabanje yabanje kumara hafi ibyumweru bitatu nta gitangazamakuru aremerera kuvugana nacyo. Twifuje kuvugana na lensa Tekalign mu byinshi yatangarije kasukumedia.com ko ikikimutindije ari ingendo zihuza ibihugu zitaremererwa gufungura ngo aze mu Rwanda gusubukura imwe mu mishinga yari afitanye na Rutembesa. Ku murongo wa telefone Rutembesa yabajijwe icyo agiye gukora nyuma yo kurekurwa atubwirako icyambere agiye kwirukamo ari ugusubukura umushinga wo gushinga ishami rya kaminuza ya Bernavis Scottish mu Rwanda ubwo yafatwaga yari yaramaze gushyikiriza inyandiko zikubiyemo ibisabwa byose ngo iyo kaminuza itangire minisiteri y’uburezi. Asoza yavuzeko ataramenya neza niba azagaruka mu itangazamakuru cyangwa azabireka burundu ,twabibutsa ko anicet rutembesa yigeze kuba ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe rya ruguby mu Rwanda ndetse no mu ikipe ya Remera buffaloes. The post Akanyamuneza nikose kumunya Ethiopia kazi nyuma yo kuboneka k’umunyamakuru anicet rutembesa wari waraburiwe irengero. appeared first on KASUKU MEDIA.
http://dlvr.it/RcCvsK

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)