Ni mu gihe mu gihugu hose hari kubakwa amashuri ibihumbi 22, mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende bamwe mu banyeshuri bakoraga no kugabanya ubucukike mu mashuri.
Mu itangazo MINALOC yandikiye abayobozi b'uturere twose tw'u Rwanda n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, yavuze ko ifite amakuru ko hamwe na hamwe mu turere, abaturage barimo kwakwa amafaranga yiswe ayo kubaka amashuri.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof SHYAKA Anastase rigira riti “Ndabibutsa koi bi bitemewe kandi ko bigomba guhita bihagarara kuko igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri gifite ingengo y'imari ya Leta cyagenewe”.
Akomeza agira ati “Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mubibakorerwa, abaturage barasabwa gutanga umusanzu w'imirimo y'amaboko ahubakwa amashuri. Icyakora umuturage afite uburenganzira bwo gutanga insimburamubyizi igihe atabashije gutanga umusanzu w'amaboko”.
Iri tangazo rivuga ko umuturage wifite ushaka gutanga umusanzu wo kubaka ibi byumba by'amashuri abifitiye uburenganzira, ariko ngo niwe ugena amafaranga atanga uko angana kandi ntawe ugomba kubimwishyuza.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Anastase SHYAKA
http://dlvr.it/RcCvrd
Post a Comment
0Comments