Abigaga muri Kaminuza ziherutse gufungwa bari mu cyeragati #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 30 Kamena 2020 nibwo Minisiteri yatangaje ko yafunze Kaminuza ya Christian University of Rwanda(CHUR) na Kaminuza ya Kibungo UNIK. Nyuma y'icyumweru kimwe yatangaje ko yafunze na Kaminuza ya Indangaburezi College yo mu karere ka Ruhango.

Aba banyeshuri bavuga ko batunguwe no kuba izi kaminuza zarafunzwe. Umunyeshuri wari mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio mu izina rya bagenzi yavuze ko izi kaminuza zigishaga ndetse ko zari zifite abarimu bashoboye bitandukanye n'ibyo Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza HEC ivuga.

Uyu munyeshuri yarondoye amazina y'abarimu babigishaga muri CHUR bafite titre ya Professeur avuga abafite doctorat n'abafite masters.

Ati “Nkanjye w'umunyeshuri icyo navuga kuri abo barimu ni uko bigishaga tukanababaza bakadusubiza tukanyurwa. Byaradutunguye, ntabwo twiyumvishaga uburyo Christian University yafungwa”.

Muri CHUR havuzwe ikibazo cyo kuba abanyeshuri batarahabwaga amanota. Uyu munyeshuri wahigaga ndetse anahagarariye abandi banyeshuri yemeye ko ikibazo cy'amanota cyahabaye ariko avuga ko cyatewe na sisiteme yashyirwagamo ayo manota.

Ati “Muri groupe za whatsapp duhuriramo abanyeshuri baravuze ngo ntabwo bishoboka gufunga kaminuza yacu. Abanyeshuri bafite ikibazo cy'uko bazabona amanota yabo (transcript), hari n'abanditse ibitabo biteguraga kwambara, hari abarangije byose bari basigaje kwambara (graduation). Bizagenda bite ?”.

Umuyobozi mukuru wa HEC Dr Rose Mukankomeje avuga ko gufunga izi kaminuza bitatunguye HEC, gusa abanyeshuri bavuga ko nta mpamvu n'imwe bari bazi yatuma izi kaminuza zifungwa ndetse bo bavuga ko byabatunguye.

Uwo muri CHUR yavuze ko ubuyobozi bwa CHUR bwabakoresheje inama bubabwira ibibazo bihari bubizeza ko buri kubishakira umuti kandi ko bizakemuka.

Dr Mukankomeje yavuze ko HEC ifite abanyeshuri bose bigaga muri izi Kaminuza. Abigaga muri CHUR, abigaga muri INATEK(UNIK) bose n'imyaka bigagamo bityo ngo kubashakira ahandi bajya ntabwo bigoye.

Nyuma yo gusesengura,kurwazarwaza, gusaba izi kaminuza gukemura ibibazo, aho gukemuka bikiyongera nibwo HEC yafashe umwanzuro wo gufunga izi kaminuza, niko Dr Mukankomeje yavuze. Gusa aya makuru y'uko izi kaminuza ziri mu marembera ntabwo abanyeshuri bari bayazi.

Dr Mukankomeje yavuze kandi ko aba banyeshuri bazajya muri kaminuza bizabakira bitwaje icyangombwa cyitwa 'to whom' bazahabwa na za kaminuza bigagamo.

Ati “Abanyeshuri nabo bagomba kuzuza inshingano zabo uwari ufitiye umwenda kaminuza yigagamo azabanza awishyure kugira ngo iyo kaminuza imuhe icyo cyangombwa age muri kaminuza nshya yemeye kumwakira”

Umuyobozi mukuru wa HEC yavuze ko abari bararangije nabo bazahabwa impamyabumenyi zanditseho kaminuza zizaba zabafashije gukora graduation. Ati “Nka CHUR yari itarahabwa uburenganzira bwo gukoresha graduation kuko yari nyahawe icyangombwa cy'agateganyo.”

Umunyeshuri wari uhagarariye abandi yavuze ko amaze kujya ku biro bya CHUR inshuro ebyiri asanga hafunze yanandikira abayobozi b'iyi kaminuza ntihagire umusubiza. Umuyobozi mukuru w'iyi kaminuza ari nawe wayishinze ni Dr Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w'Intebe mu Rwanda, ubu arafunzwe ndetse kuri uyu wa 16 Nyakanga 2020 yagejejwe bwa mbere imbere y'urukiko ngo aburane ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Dr Habumuremyi akurikiranyweho icyaha cy'ubuhemu n'icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiye, ibi byaha byombi arabihakana akavuga ko izi sheke yazitanze mu rwego rwo kugaragaza ko azishyura abo abereyemo imyenda, ngo ntabwo zari sheke abahaye ngo bahite bajya kubikuza. Ibi byaha Dr Habumumuremyi akurukiranyweho yabikoze nyuma y'aho Kaminuza ye ihuye n'ibibazo by'amikoro make.

Umunyeshuri yavuze ko nta muyobozi w'ishuri wigeze abaha amakuru y'uko bizagenda kugira ngo bage mu zindi kaminuza zemewe, gusa HEC ivuga ko aya makuru yayahaye abahagarariye Kaminuza zafunzwe.

Dr Mukankomeje yavuze ko bagiye kuvugana n'abahagarariye amashuri bakabasaba guha abanyeshuri. Ayo makuru abanyeshuri bakeneye ni ukumenya aho baziyandikisha n'ibyo bagomba kwitwaza.

HEC isaba abarimu guha aba banyeshuri bigishaga amanota yabo n'ubuyobozi bwa za kaminuza bugatanga to whom kugira ngo babyitwaze bajya kwiyandikisha mu zindi kaminuza.

Izi kaminuza zafunzwe zari zimaze igihe zidahemba abarimu. Birashoboka ko abarimu bafata aya manota y'abanyeshuri nk'ingwate bakazayatanga ari uko bamaze guhembwa.

Inama Nkuru y'Amashuri makuru na za Kaminuza nta gisubizo gihamye ifite cy'icyo yakora mu gihe abarimu bakwanga gutanga amanota y'abanyeshuri no mu gihe kaminuza zafunzwe zakwaga gusubiza abanyeshuri bari barishyuye umwaka wose amafaranga yabo. Hari abanyeshuri bari baramaze kwishyura umwaka wose kuko batatekereza ko izi kaminuza zahagarikwa burundu.

Umunyeshuri wize mu Ndangaburezi College warangije muri 2013 yavuze ko atarambara kugeza n'ubu. Dr Mukankomeje ati “Namwe muzafashwa kubona Kaminuza mukoreramo graduation”.

Dr Mukankomeje yemeye ko kuba kuva muri 2013 bari baratangiye kubona ko zimwe muri izi kaminuza zifite ibibazo ntibahite bazifungwa ari amakosa gusa ngo bakuyemo isomo.

Yagize ati “Gutinda mu nzira byo ni ikosa twararikoze. Hari ababirenganiyemo(abarimu n'abanyeshuri)”.

Uyu muyobozi mukuru wa HEC yagaye abanyeshuri bagiye kwiyandikisha muri UNIK, Indangaburezi no muri CHUR yibaza niba batarabonaga ko izo kaminuza zicumbagira. Gusa umunyamakuru yahise amubaza impamvu bemeye guha izi kaminuza ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw'u Rwanda niba barabonaga ko zifite ibibazo.

Umunyeshuri wigaga muri UNIK-Rulindo nawe yavuze ko kugeza ubu badafite urutonde rwa Kaminuza zizabakira nawe ashimangira ibyari byavuzwe na mugenzi we ko kubona umuyobozi wa kaminuza muri izi zafunzwe ari ikibazo kuko ibiro by'izi kaminuza zifunze. Ikibazo gikomeye ni ukumenya aho aba banyeshuri bazakura ibyangombwa bakeneye kugira ngo bage kwiyandikisha mu zindi kaminuza mu gihe aho bagombaga kubikura hafunze n'abagomba kubibaha bakaba batagaragaza ubushake bwo gutanga ibyo byagombwa.

Umuyobozi wa HEC yavuze ko hari amasomo bakuye mu bibazo by'izi kaminuza. Ngo ntabwo bazongera kwemera ko umuntu ashinga kaminuza adafite igishoro gihagije ati “Izi kaminuza zarindiraga ko umunyeshuri yishyura kugira ngo zige gukemura ibibazo zari zifite”.

Uyu munyeshuri wari uhagarariye abandi yavuze ko HEC ikwiye kujya yirinda gufunga kaminuza kuko bigira ingaruka ku banyeshuri benshi n'abarimu babo.

Ati “Ni gute umuntu umwe agira ikibazo bikagira ingaruka ku bantu benshi”.

Asanga izi kaminuza zagize ikibazo cy'amikoro make zari gushakirwa abashoramari bagafatanya na banyirazo amafaranga akaboneka zikava mu gihombo zari zaguyemo aho kwihutira kuzifunga.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/article/Abigaga-muri-Kaminuza-ziherutse-gufungwa-bari-mu-cyeragati
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)