Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ari na yo ikurikirana ibijyanye n’inguzanyo zihabwa abiga muri Kaminuza y’u Rwanda n'Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, yatangaje ko abanyeshuri 4,380 bataruzuza amasezerano ajyanye n'inguzanyo yo kwiga, kandi ko bagomba kubikora bitarenze ku wa 31 Nyakanga 2020.