1. John Pombe Magufuli wa Tanzania
Tanzania ifite Perezida wicisha bugufi, wagiye ku butegetsi akora cyane ari nabyo byatumye bamuhimba imashini ya Tanzania, “Tanzanian bulldozer” amazina ye ni Dr. John Pombe Magufuli. Uyu yabaye Perezida muri 2015 avuye mu kazi k'ubwarimu, afite impamyabumenyi y'ikirenga mu Butabire ‘PHD in Chemistry'. Niwe mu perezida wo muri Afurika wize amashuri menshi kurusha abandi.
2. King Mohammed VI wa Morocco
Umwami Mohammed VI utegeka ubwami bwa Morocco yimye ingoma mu 1990 se King Hassan amaze gutanga. King Muhammed VI niwe ufite ububasha buhambaye mu gihugu cye nk'umwami.
Mohammed afite impamyambumenyi y'ikirenga ‘PhD' mu mategeko yahawe tariki 29 Ukwakira 1993, ayikuye muri Kaminuza yo mu Bufaransa yitwa ‘University of Nice Sophia Antipolis'.
Igitabo cye yacyanditse ku nsanganyamatsiko igira iti "EEC-Maghreb Relations" uburyo yacyanditse byamuhesheje grade ya Distinction.
Uyu mwami avuga neza Icyarabu, Iki-Berber, Icyonereza, Igifaransa n'Icyesipanyolo. Yabaye Umwami afite ipeti rya Major General mu ngabo z'ubwami bwa Marocco.
3. Peter Mutharika wa Malawi
Perezida Mutharika, arazwi nk'inzobere mpuzamahanga mu byerekeranye n'ubukungu. Peter Mutharika afite impamyabumeyi mu bijyanye n'amategeko mpuzamahanga agenga ubukungu irimo iyo yakuye muri Kaminuza ya Londres n'iyo yakuye muri Kaminuza ya Yale.
Uyu mugabo uyoboye Malawi kuva muri 2014, yigishije muri Kaminuza ya Dar-es Salaam muri Tanzania, Kaminuza ya Hailey Selassie muri Ethiopia na Kaminuza ya Rutgers yo muri Amerika. Peter Mutharika yabaye n'umwarimu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Amaze kwandika ibitabo 13, no guhabwa ibihembo 8 ku rwego mpuzamahanga.
4. Alassane Ouattara wa Cote d'Ivoire
Alassane Ouattara ni Perezida wa Cote d'Ivoire kuva muri 2007, afite impamyabumenyi y'ikirenga Phd MU Bukungu yakuye muri kaminuza ya Drexel University muri Philadelphia.
4. Ibrahim Boubacar Keita wa Mali
Ibrahim Keita yayoboye Mali kuva muri 2013. Mu mwimbwaruhame ze yumvikanishaga ko ari umuntu utihanganira ruswa n' inkundamugayo.
IBK yize muri Lycée Janson-de-Sailly y' I Paris na Lycée Askia-Mohamed y'i Bamako, akomereza muri Kaminuza ya Dakar, no muri Kaminuza ya Paris muri Institut d'Histoire des Relations Internationales Contemporaines (IHRIC ; Institute of the Modern History of International Relations). Afite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya Kaminuza master mu isomo ry'Amateka.
6. Faure Essozimma Gnassingbe wa Togo
Faure Essozimma Gnassingbe yabaye Perezida wa Togo muri 2005 asimbuye se. Afite master mu isomo rya Business yakuye muri Kaminuza ya The George Washington University muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
7. George Weah wa Liberia
George Weah ni Perezida wa Liberia kuva mu ntangiriro za 2018. Azwiho kuba umukinnyi w'umuhanga mu mupira w'amaguru dore ko afatwa nk'umukinnyi wa ruhago w'ibihe byose muri Afurika. Yize mu ishuri rya abayisilamu rya Wells Hairston High School arivamo ageze mu mwaka wa nyuma ajya kwikinira football ariko nyuma yaje gukomereza muri Kaminuza ya Devry.
8.Hage Geingob wa Namibia
Hage Geingob ni Perezida wa Namibia kuva muri 2015. Afite impamyabumenyi y'ikiciro cya mbere cya kaminuza mu isomo ry'ububanyi n'amahanga Interanational Relations. Yize muri kaminuza zitandukanye zo muri Amerika zirimo Temple University yo muri Philadelphia na Fordham University yo mu mujyi wa New York.
9. Jorge Carlos de Almeida Fonseca wa Cape Verde
Perezida Jorge Forseca Perezida wa Cape Verde ni umunyapolitiki akaba umunyamategeko akaba n'umwarimu muri Kaminuza. Ni Perezida wa Cape Verde kuva muri 2011. Afite impamyabumenyi ya master mu isomo ry'amategeko yakuye muri Kaminuza ya Lisbon.
10. Paul Biya wa Cameroon
Paul Biya ni Perezida wa Cameroon kuva mu 1982. Afite impamyabumenyi y'ikiciro cya mbere cya kaminuza yakuye muri Institut des hautes études d'Outre-Mer mu isomo rya Public Law.
Src : AfterschoolAfrica
source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Aba-nibo-ba-Perezida-bo-muri-Afurika-bize-amashuri-menshi-kurusha-abandi-AMAFOTO