RIB yatangaje ko bombi bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, Gukoresha ububasha uhabwa n'itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.
Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irongera kwibutsa ko umuntungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.
RIB yafunze Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka #Nyaruguru na Nsengiyumva Innocent, Division Manager muri aka Karere, bose bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano...
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 12, 2020
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RIB-yataye-muri-yombi-bamwe-mu-bayobozi-bakomeye-mu-karere-ka-Nyaruguru