Umuvigizi w'ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul avuga ko batarasinyisha myugariro wakiniraga Marines FC, Nishimwe Blaise gusa ngo hari umukinnyi wo muri Marines bari mu biganiro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2020 ni bwo hasohotse inkuru ivuga ko Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso wakiniraga Marines, Nishimwe Blaise.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi w'iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko batarasinyisha uyu musore gusa ngo hari umukinnyi wo muri Marines FC bari mu biganiro n'ubwo tari we azi.
Yagize ati“uwo musore ntabwo twamusinyishije, hari umukinnyi wa Marines FC komisiyo ishinzwe kugura abakinnyi yasinyishije ariko uwo nari nzi ntabwo ari uwo, wenda na we arimo gusa njye iyo bamaze gusinya mba narabimenye.”
Yakomeje kandi avuga ko iyi kipe ikomeje ibiganiro n'abakinnyi batandukanye hakaba hari abasinye ndetse n'abatarasinya, mu minsi ya vuba bakaba bazabatangaza.
Bitaganyijwe ko tariki ya 21 Kamena 2020 ari bwo iyi kipe izatangaza abakinnyi bose imaze gusinyisha, perezida w'iyi kipe akaba aherutse gutangaza ko bamaze gusinyisha abakinnyi 5.
source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yavuze-ku-isinya-rya-myugariro-blaise-nishimwe