Perezida Kagame yategetse ko amabendera y'u Rwanda yururutswa bakunamira Nkurunziza

webrwanda
0
Birakorwa uhereye none tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Pierre Nkurunziza azashyingurirwa. Itariki Perezida Nkurunziza azashyingurirwaho ntabwo iratangazwa. Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yaraye atangaje atangaje ko guhera uyu munsi tariki 13 Kamena 2020 amabendera yose ya Kenya, iry'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza. Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n'Abarundi bose, n'umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”. Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y' u Burundi itangaza ko yazize indwara y'umutima.
http://dlvr.it/RYYcc2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)