Ubu bujura bwabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere rushyika ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, aho bivugwa ko aba bajura baje bakinjira mu rusengero bagakuramo ibi bikoresho.
ADEPR Paruwasi ya Kora iherereye mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Jenda ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba.
Ubuyobozi bw'iyi paruwasi butangaza ko ibyibwe ari icyuma kivanga umuziki [Mixer] gifite agaciro k'ibihumbi 600Frw, printer ifite agaciro k'ibihumbi 200Frw ndetse na matera eshatu nini aho imwe igura ibihumbi 120Frw.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Umushumba Mukuru w'iyi Paruwasi ya Kora, Pasiteri Dukuzumuremyi Joseph yavuze ko abatwaye ibi bikoresho bataramenyekana ariko Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye gukora iperereza.
Yakomeje agira ati “Abajura ngo baje mu ma samunani z'urukerera barabitwara ariko Umugenzacyaha yahageze afata ibimenyetso byose agira n'abo abaza harimo n'umuzamu ubwo natwe aratubaza turasobanura.”
Pasiteri Dukuzumuremyi yavuze ko hari hari umuzamu, usanzwe ariko nawe avuga ko atazi uko ibi bikoresho byibwe.
source https://webrwanda.com/Nyabihu:_Abajura_binjiye_muri_ADEPR_Kora_batwara_ibikoresho_by'urusengero_1591218532542708.html