Nta cyizere twari dufitiwe – Rwabugiri Umar wakomoje ku bihe bikomeye yanyuzemo muri APR FC

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar avuga ko batangiye shampiyona abantu nta cyizere babafitiye bitewe n'uko yari ikipe igaragaramo amasura mashya gusa, akaba ashimira Imana kuba baregukanye igikombe.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buzima bwe muri APR FC mu mwaka wa mbere, yavuze ko ari umwaka waranzwe n'ibihe bibi n'ibyiza kuri we.

Kwinjira muri APR FC yari imaze gusezerera abakinnyi 16, bigaragara ko amasura menshi ari mashya, byatumye abantu benshi batabagirira icyizere, gusa ngo bakoze ibishoboka byose baratsinda.

Yagize ati“ni umwaka wari mwiza kuri twebwe nk'ikipe yari nshya, ngira ngo barebye ukuntu twaje turi bashya bamwe nta cyizere badufitiye, ku buryo umuntu areba APR FC akabona ni ikipe irimo abantu atazi, urumva nta cyizere, ariko twahuye n'abayobozi beza ndetse n'abatoza baturemamo icyizere dukorera hamwe maze n'ubushobozi bwacu twarabikoze.”

Yakomeje avuga ko ku giti cye umwaka wa mbere muri APR FC wamukomereye ariko abatoza be bakaba baramubaye hafi.

Yagize ati“ni umwaka wankomereye cyane, byansabye gutekereza cyane no gutuza no kumvira ibyo abatoza bambwira, byari bikomeye mu gutangira ariko byari bigiye kurangira neza n'ubwo bitarangiye neza nk'uko nabyifuzaga ariko urebye byari byiza kuko nabashije kwigaranzura ibihe bibi natangiranye.”

Ngo ntazibagirwa imikino ibiri mu mwaka ushize w'imikino wa 2019-2020.

“Ibihe ntazibagirwa ni imikino ibiri, umwe mwiza n'undi mubi. Navuga ko ntazibagirwa umukino wa Etincelles natwe i Rubavu, ni byo bihe bibi nagize mu buzima(yakoze ikosa rituma banganya 1-1). Undi mukino ni derby yanjye ya mbere(APR FC vs Rayon Sports), nitwaye neza tuza kuyitsinda.” Rwabugiri Umar

Rwabugiri Umar yinjiye muri APR FC mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS et Loisir, akaba umwaka we wa mbere muri iyi yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona.

Yishimira ko begukanye igikombe n'ubwo bari abakinnyi baturutse ahantu hatandukanye
Ahamya ko ari umwaka wamugoye cyane


Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)