Kimenyi Yves wasinyiye Kiyovu Sports ashobora kongera kwisanga muri Rayon Sports

webrwanda
0

Nyuma y'uko Kiyovu Sports itangaje ko Kimenyi Yves wari umunyezamu wa Rayon Sports yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka 2, iyi kipe yamaze kwandikira Kiyovu Sports iyimenyesha ko bakoze amakosa yo kumusinyisha batavuganye n'ikipe agifitiye amasezerano.

Tariki ya 26 Gicurasi 2020 ni bwo inkuru yamenyekanye ko Kimenyi Yves wari usigaranye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe kuko yari yarayisinyiye amasezrano y'imyaka 2 muri 2019.

Impamvu nyamukuru yateye Kimenyi Yves gusinyira Kiyovu Sports bivugwa ko ubwo yasinyiraga Rayon Sports hari amafaranga agera kuri miliyoni 6 iyi kipe itamuhaye imwizeza ko izayamuha vuba ndetse mu masezerano ye bivugwa ko hari ingingo irimo ivuga ko mu gihe adahawe amafaranga ye mu gihe bumvikanye afite uburenganzira bwo kuba yakwigendera.

Ikipe ya Rayon Sports binyuze muri CEO wa yo, Itangishaka Bernard yamaze kwandikira Kiyovu Sports bayimenyesha ko bakoze amakosa yo gusinyisha Kimenyi Yves batavuganye n'ikipe afitiye amasezerano.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho n'uyu muyobozi iri mu rurimi rw'igifaransa, yavuze ko batunguwe no kumva mu itangazamakuru ko umukinnyi wa bo Kimenyi Yves yasinye amasezerano y'akazi na Kiyovu Sports kandi agifite amasezerano ya Rayon Sports, iyi kipe kandi ikaba itaregereye Rayon Sports ngo baganire niba bamwifuza babangire cyangwa babemerere.

Akomeza avuga ko bakimubara nk'umukinnyi wa bo kuko nta n'urwandiko rumurekura (release letter) yigeze ahabwa kandi bakaba bashingiye no ku ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA tariki ya 19 Mata 2020 ivuga uburyo abakinnyi bashobora kurangiza amasezerano bari bafitanye n'amakipe bitewe n'ibi bihe bya COVID-19, babamenyesheje ko iyo baza kuba bakeneye uyu mukinnyi bakabaye barubashye byibuza amabwiriza agenga isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi batararangiza amasezerano y'akazi.

Yasoje ibaruwa we abwira perezida wa Kiyovu Sports ko yizeye ko bumvishe kandi bakanemera ibyo bamaze kubasobanurira.

Iyi baruwa kandi bivugwa ko ari nayo yandikiwe Police FC nyuma y'uko na yo yasinyishije kapiteni w'iyi kipe, Rutanga Eric.

Ibaruwa yandikwe Kiyovu Sports
Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports agifite amasezerano ya Rayon Sports
Rutanga Eirc na we ashobora kugaruka muri Rayon Sports


Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)