Byabere mu murenge wa Nyange, Akagari ka Vuganyana, Umudugudu wa Kalambo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2020.
Uyu mugabo yitwa Hakuzimana Medard bahimbaga (Gisurere) naho umugore yitwa Jeannette bari bafitanye abana babiri.
Umwe baturanyi b'uyu muryango wari utunzwe no gupagasa yabwiye UKWEZI ko uyu mugabo Gisureri yishe umugore we saa mbili z'umugoroba ubwo yari asanze umugore we amaze gusonga ubugari.
Abaturanyi babo bavuga uyu mugore ku wa Gatatu yagiye ku isoko yirirwayo ntiyataha, arara ahantu hatazwi.
Bukeye bwaho ku wa Kane nibwo uyu mugore yatashye asanga umugabo yazindutse ajya gupagasa. Umugore yahise ajya guhaha araza arateka.
Bigeze nimugoroba nibwo Gisurere yatashye ageze mu rugo asanga umugore we ari gusonga ubugari ahita amukubita ifuni mu mutwe aramwica.
Mashyaka Valens, uturanye n'uyu muryango avuga ko uyu mugore n'uyu mugabo bombi bari basanzwe ari abasambanyi.
Yagize ati “Intandaro ni uko uwo mugore yari asanzwe asambana anasinda. Ibyo nanjye nanabibonaga kuko ntuye muri karitsiye imwe nabo. Yaba umugabo yari umusinzi, umugore nawe umugabo yamushinzaga uburaya, ubwo rero n'ubwo mbere y'uko apfa ntabwo yari yaraye mu rugo”.
Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange aganira na UKWEZI yavuze ko uyu muryango yari asanzwe awuzimo amakimbirane ashingiye ku mutungo.
Ati “Nari maze kubakira mu biro byanjye inshuro enye mbagira inama bakagenda bambwiye ko bisubiyeho. Inshuro zose numvaga bambwira ikibazo cy'amakimbirane ashyingiye ku mitungo ibyo by'ubusambanyi ntabyo bambwiraga”.
Uyu mugabo nyuma yo kwica umugore yahise atoroka n'ubu ntarafatwa, inzego z'umutekano ziri kumushakisha. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite undi mugore yasize ku Gikongoro.
Mukasano avuga ko inama nk'ubuyobozi bagira abaturage ari ukureka kwihambira ku bintu, bakumva ko inzego z'ubuyobozi zibereyeho kurwanya amakimbirane. Ati “Twari twarabahuguye batubwira ko bisubiyeho”.
Nyakwigendera Jeannette yasize umwana w'imyaka 6 n' undi w'imyaka ibiri. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzuma.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngororero-Umugore-yamaze-gusonga-ubugari-umugabo-ahita-amwica