Myugariro wahoze akinira Rayon Sports yayireze ayishyuza umushahara w'amezi 40

webrwanda
0

Runanira Amza nyuma yo kwirukanwa muri Rayon Sports yareze iyi kipe muri FERWAFA avuga ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n'amategeko aho ayishyuza amafaranga y'u Rwanda agera kuri 18 475 000 arimo umushahara w'amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe.

Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

Uyu musore n'umunyamategeko we, Uwineza Neema bandikiye FERWAFA bayibutsa ikirego bayishyikirije tariki ya 11 Werurwe 2020 aho arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

Mu ibaruwa ya Runanira Amza yandikiye perezida w'akanama nkemurampaka ka FERWAFA abasaba kumurenganura ku karengane yakorewe n'uwari umukoresha we Rayon Sports.

Yakomeje avuga ko hari ingingo zitubahirijwe mu masezerano yagiranye na Rayon Sports ubwo iyi kipe yamwandikiraga imusezerera ku kazi.

Uyu musore muri rusange arishyuza Rayon Sports amafaranga angana na 18 475 000 frw harimo amafaranga y'umushahara w'amezi 40 nk'amasezerano yari asigaje muri iyi kipe afite agaciro ka miliyoni 12 kuko yahembwaga ibihumbi 300. Umushahara w'amezi 2(Mutarama na Gashyantare 2020) atabonye ungana n'ibihumbi 600, agahimbazamusyi kangana n'ibihumbi 75 ko ku mikino ya Kiyovu Sports na AS Muhanga, indishyi zo guseza amasezerano aho asaba amezi 6 y'umushahara, ni ukuvuga 1.800.000, indishyi zo kuba yarasebejwe mu itangazamakuru zingana na miliyoni 3 ndetse n'igihembo cy'umuhagarariye mu mategeko kingana na miliyoni.

Ibaruwa yo kwibutsa FERWAFA
Ikirego batanze muri FERWAFA


Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)