Aba bagabo bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa gukubita no gukomeretsa, bongeye gutabwa muri yombi aho kuri ubu noneho bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.
Sebashotsi Gasasira Jean Paul, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonidas, aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y'imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.
Gusa ku wa 10 Kamena Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwabarekuye by'agateganyo nyuma y'ubujurire bwabo kuko mbere bari bakatiwe gufungwa by'agateganyo bakajya baburana bari muri gereza.
Kuri uyu wa 11 Kamena 2020, RIB yongeye gutangaza ko bafunzwe aho noneho bakekwaho icyaha cya ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Gitifu-w-Umurenge-wa-Cyuve-n-abo-bareganwa-bongeye-gutabwa-muri-yombi