Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports, Iragire Saidi avuga ko atarafata umwanzuro wo gukomezanya cyangwa gutandukana n'iyi kipe, gusa ngo mu gihe itaba yubahirije ibiganiro baherutse kugirana nta kabuza ko na we agomba gusesa amasezerano n'iyi kipe akaba yakwerekeza ahandi.
Mu minsi ishize ni bwo uyu musore yasabye iyi kipe ko yamurekura akaba yajya gushakira ahandi, ni mu gihe yavugaga ko itubahirije amasezerano bagiranye.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, avuga ko yabaye yitonze kuko yahise agirana inama n'ubuyobozi bw'iyi kipe akaba ategereje niba ibyo bavuganye bizashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati“ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports n'ubwo ibibazo bitaracyemuka, n'ubwo baduhaye icyizere ko ibibazo bigeye gukemuka, turacyategereje ko bikemuka nk'aba nakomezanya na yo nyikorera.”
Avuga ko ku giti cye yifuza gukomezanya n'iyi kipe ariko ni mu gihe yaba yujuje ibyo isabwa, ariko mu gihe itarabyuzuza ngo ntazatekereza kabiri kuba yatandukana na yo.
“Ntabwo ibibazo byanjye birakemuka, ndacyatagereje nk'abandi bakinnyi bose. Sindafata umwanzuro wo gukomezanya na Rayon Sports ariko ni icyifuzo cyanjye kubera ko hari ibitarimo kuzuzwa mu masezerano twagiranye, nibikomeza gutya ntibabyuzuze, nta kabuza ko amasezerano twayasesa.” Iragire Saidi
Iragire Saidi yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS, akaba yishyuza Rayon Sports miliyoni 2 zasigaye ku mafaranga yaguzwe, umushahara w'ukwezi kwa 3 ndetse n'uduhimbazamusyi tw'imikino atabonye.
source http://isimbi.rw/siporo/article/iragire-saidi-wa-rayon-sports-mu-mayira-abiri