Inzozi zabaye impamo! Ikiganiro na Marie France wifuzaga gukora kuri televiziyo none yashinze iye bwite

webrwanda
0

Uvugwa muri iyi nkuru ni Niragire Marie France wamamaye cyane muri sinema y'u Rwanda nka ‘Sonia'.

Marie France ni umubyeyi w'abana batatu, ni umugore wa Murwanashyaka Nehema Nelson barushinze mu 2014, banashyigikirana muri ibi bikorwa byo gutegura filime akora.

Yavukiye mu muryango w'abana batatu ari uwa kabiri, yakuriye Kicukiro yiga mu Rwanda arangiriza muri Kaminuza y'Ubukerarugendo , Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi ya RTUC mu by'Ubukerarugendo n'Amahoteli abivamo ahita yinjira muri sinema.

Ni umukinnyi wa filimi wabigize umwuga kuva mu 2008. Filime ya mbere yakinnyemo yarigaga, abanyeshuri benshi biganaga bari bazi ko akunda ibyo gukina ni nabo bamurangiye iyo gukinamo ya mbere yitwaga 'Urudasanzwe' yasohotse mu 2009.

Nyuma y'icyo gihe yarambagijwe na Silver Film Production ahita akina mu yitwa 'Inzozi' yatumye amenyekana cyane nka Sonia.

Yagaragaye mu yitwa 'Anita', 'Umugore w'Umutima', 'Imbarutso' na 'Teta' yasohotse mu mwaka ushize.

Uyu mugore kuri ubu yamaze kwinjira mu ishoramari aho yahise ajya mu itangazamakuru ndetse anatangiza televiziyo ye ku giti cye avuga ko n'ubundi izamufasha guteza imbere uruganda rwa sinema.

Yakabije Inzozi

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI mu buryo bw'amajwi n'amashusho yagarutse ku nzozi yakuranye zo kuzaba umukozi wo mu ndege cyangwa utwara indege cyangwa byakwanga akaba umunyamakuru wo kuri televiziyo.

Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Marie France

Ni ibintu avuga ko yaje kubyisangamo byose dore ko muri Kaminuza yize ibijyanye n'Ubukerarugendo ndetse yarangiza kwiga agakora imenyerezamwuga mu ndege. Si ibyo gusa dore ko kuri ubu yashinze Televiziyo yahaye izina rya ‘Genesis Tv'.

Yakomeje agira ati “Gushinga televiziyo navuga ko ari inzozi zanjye zibaye impamo kuko nabyirutse numva ko nzatwara indege cyangwa nkaba umunyamakuru kuri televiziyo, kandi ibyo mu ndege nabikozemo kuko nize ubukerarugendo nza gukora imenyerezamwuga muri Rwandair naho itangazamakuru ngira ngo murabibona.”

Uyu mugore uciye agahigo ko kuba uwa mbere winjiye muri iri shoramari rya televiziyo yavuze ko ajya gutangira uyu mushinga yari afite inyota yo guteza imbere imyidagaduro ndetse n'uruganda rwa sinema abarizwamo.

Marie France yavuze ko amahirwe leta y'u Rwanda yahaye abikorera by'umwihariko abashora imari mu itangazamakuru ari kimwe mu byamutije imbaraga.

Ati “Isoko ry'itangazamakuru mbona rihagaze neza, kuko ibinyamakuru biravuka umunsi ku munsi, biragaragara ko leta y'u Rwanda yaduhaye imbaraga kugira ngo dushobore kuzamura itangazamakuru n'u Rwanda muri rusange.”

“Isoko ryo buri wese aribona ku giti cye, kuri njye mbona ni ugushora imari nk'uko wakora uruganda rukora amabati, ukiga isoko ese abanyarwanda bazubaka ni bangahe mbese ni uko wiga ukareba ibikenewe. Isoko ryo rirahari kuko ridahari ntabwo twaba turiho. Mfite uburyo nakora nkabona amafaranga kandi n'abandi ni uko
.”

Marie France yavuze ko nyuma yo kubona inzozi ze zibaye impamo yishimira ko kuri ubu televiziyo yashinze iri gukora kandi ikomeje gukurikirwa n'abantu benshi ari nabyo bikomeje kumutera imbaraga.

Yavuze ko “Icyo navuga ndashima Imana si uko ndusha abandi ubushobozi cyangwa ubwenge, ndashima Imana kuko yemeye ko ntangira.”

Abanyempano bashyizwe igorora

Muri rusange Genesis Broadicasting Network ni ikigo kigizwe n'ibice bitatu harimo, urubuga rutangaza amakuru kuri murandasi rwa ‘GenesisBizz', ahakorerwa amashusho n'amafoto ‘Genesis Studio' ndetse na televiziyo ya Genesis TV [Kuri ubu igaragara kuri Canal+ 378].
Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Marie France

Kugeza ubu Genesis TV yatangiye gukora bimwe mu biganiro ariko byibanda ku myidagaduro ariko ubuyobozi bwayo butangaza ko izakomeza kuzana ibindi bigaruka kuri sinema, ubukerarugendo n'ibindi bigamije kuzamura impano z'abanyarwanda zikajya ku rwego mpuzamahanga.

Marie France avuga ko nyuma yo gusanga hari icyuho mu bijyanye no guteza imbere impano z'abanyarwanda yahisemo gushora imari agamije kubafasha kugera ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Njye narebeye mu buryo nari nsanzwe mu myidagaduro, nureba televiziyo dufite mu Rwanda, imiziki bayicishaho kubera ari indirimbo wabazaniye, urebye Canal+ ifashe izindi televiziyo kuko Genesis TV ije.”

“Urumva kuzamura abahanzi b'abanyarwanda byari bigoye, umuhanzi ntabwo ashobora gukurira mu rugo akeneye ko ibihangano bye bigera no ku bandi. Niba batumira abantu bo muri Tanzania nuko babazi. Natwe rero turashaka kuzamura igihangano cy'umunyarwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Marie France yasabye kandi abanyarwanda kugana Genesis TV, by'umwihariko abafite impano bashaka kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, aha yavugaga abahanzi, abakinnyi ba filimi, abanyarwenya n'izindi mpano zitandukanye.

Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Marie France


Amafoto na Video: Kubananeza Willy Evode



source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Inzozi-zabaye-impamo-Ikiganiro-na-Marie-France-wifuzaga-gukora-kuri-televiziyo-none-yashinze-iye-bwite
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)