Iby’umukobwa wabyaranye na alpha rwirangira akamwihakana akaba agiye kurongora undi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Alpha Rwirangira nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye, hasohotse urupapuro(Invitation) rw’ubutumire mu bukwe bw’umuhanzi Alpha Rwirangira n’umukobwa witwa Liliane Umuziranenge.

Biteganyijwe ko bazakora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2020 mu Mujyi wa Montreal muri Canada.
urupapuro rw’ubutumire rwageze hanze.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2020 ni bwo hasohotse urupapuro rw’ubutumire ruvuga ko “Umuryango wa Mugabe na Bizima bishimiye gutanga ubutumire mu bukwe bw’abana babo Liliane Umuziranenge na Alpha Rwirangira.”

Alpha Rwirangira yaherukaga kwemeza ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye.
urukundo rwa alpha na Esther rukiryoshye.

Icyo gihe yavugaga ko atari amahitamo meza kuri we kuba yatangaza umukunzi we, akavuga ko igihe nikigera azamutangaza.
Ati “Arahari sinamuvuga rwose [Umukunzi]. None se nkubeshye sinakora ikosa ryo kongera gupfa gutangaza umukunzi wanjye.
alpha na Esther bagikundana.

Hari igihe nzamubabwira ariko si uyu munsi. Mbere byambayeho nzi uko byagenze ubu rero narize sinamuvuga.”

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Songa mbele’, “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi.
babaga barikumwe bahuje urugwiro.

Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika, aho yigiye kuri buruse yahawe na Perezida Paul Kagame.
Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye.

The post Iby’umukobwa wabyaranye na alpha rwirangira akamwihakana akaba agiye kurongora undi. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/ibyumukobwa-wabyaranye-na-alpha-rwirangira-akamwihakana-akaba-agiye-kurongora-undi/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)