Fan Clubs 29 za Rayon Sports ntizishyigikiye inama y'inteko rusange yeguza Sadate, ngo zimwe zarahimbiwe

webrwanda
0
Ku mugoroba w'ejo hashize ni bwo hacicikanye inkuru y'uko ihuriro ry'abafana ya Rayon Sports ‘Fan Base' ryamaze gukusanya amasinya agera kuri 28 aturutse mu matsinda y'abafana ‘Fan Clubs' agamije gutumiza inama y'inteko rusange yo kweguza Munyakazi Sadate, amwe muri aya matsinda akaba yamaze kwemeza ko yahimbiwe. Rayon Sports imaze igihe ivugwamo ibibazo by'imiyoborere, aho hari abadashyigikiye perezida w'iyi kipe watowe Munyakazi Sadate, ndetse hakaba haratangijwe gahunda yo gushaka uburyo yakurwaho hifashishijwe inama y'inteko rusange yamutoye muri Nyakanga 2019. Amategeko avuga ko kugira ngo iyi nteko rusange itumizwe bisaba byibuze ¾ by'abanyamuryango, muri Nyakanga 2019 yatowe n'amatsinda 40 y'abafana bivuze ko 30 asinye yemeza ko hatumizwa inama y'inteko rusange yaba. Ihuriro ry'amatsinda y'abafana ya Rayon Sports ‘Fan Base', ku mugoroba w'ejo hasohotse inkuru ivuga ko ryamaze kubona amatsinda ‘Fan Clubs' 28 muri 40 yasinye asaba ko inama y'inteko rusange itumizwa. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko hari amatsinda amwe atarigeze asinya yahimbiwe, akaba amatsinda 29 yamaze kwitandukanye n'iki gikorwa. Ikindi kandi ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ubwo cyandikaga iyi nkuru ni uko ubu amatsinda yemewe, akora mu buryo buzwi ya Rayon Sports ari 32 atari 40. Ngo ubusanzwe iyo itsinda ‘Fan Club' rimaze amezi 3 ridatanga umusanzu ntabwo riba rikibarwa nk'irihari, ryongera kubarwa ryatanze umusanzu uteganywa. Amwe mu matsinda y'abafana ba Rayon Sports bavuga ko badashyigikiye iki gikorwa cyo kweguza Sadate Ngo gutumiza inama y'inteko rusange ntabwo bisaba Fan Clubs gusa, ngo zonyine ntizatumiza inama y'inteko rusange. Twagerageje kuvugana n'umuyobozi wa Fan Base, Mike Runigababisha ariko ntibyakunda kuko atabonekaga ku murongo wa telefoni. Umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports yabwiye ISIMBI ko abarimo gukora ibyo ari abashaka kuyobya abarayon, aho yemeje ko na bo nk'ubuyobozi bw'ikipe urutonde rwa Fan Clubs zivuga ko zabeshyewe barubonye bakaba bagiye kubikurikirana. Yagize ati“ibyo twabyumvise ariko turabifata nk'ibihuha by'abantu bashaka kuyobya abarayon(…), iyo bavuga ko rero Fan Clubs 28 zasinye navuga ko ari ukubeshya nk'uko wari ubimbajije twabonye nyinshi muri zo zivuga ko zitasinye kereka niba barazihimbiye cyane ko zifite abayobozi bazwi kandi bakaba babihakana, ubu igikurikira ni ukubikurikirana.” Munyakazi Sadate barashaka kumweguza Urutonde rwa Fan Clubs zitandukanyije n'iki gikorwa cyo gutumiza inama y'inteko rusange 1. Ururembo / Diaspora Fan Club 2. Rayon Sports Super Fans 3. Ijwi ry'aba Rayon fan 4. Gisaka Fan Club 5. Gikundiro Iwacu Nyamagabe 6. Winning Team Fan Club 7. Kinyaga Fan Club 8. The Blue Sky Fan Club 9. New Vision Fan Club 10. Karongi Blue Fan Club 11. Isibo Fan Club 12. Lucky Jersey Fan Club 13. Intwari Fan Club 14. Ubumwe bw'abarayon Fan Club 15. Ruhango Fan Club 16. Isaro Fan Club 17. Gikundiro Senior Fan Club 18. Friends Fan Club 19. Smart Blue Fan Club 20. Trust Supporters Fan Club 21. Thé vert Fan Club 22. Gikundiro Forever 23. DYNA Fan Club 24. TBW Fan Club 25. Ijwi ry'Aba Rayon Senior 26. Gikundiro Lovers Fan Club 27. The Bleu familly Fan Club 28. Rusizi Bugarama Fan Club 29. Rubavu Fan Club
http://dlvr.it/RYcCX8

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)