Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ukinira Yanga muri Tanzania avuga ko ubu intego bafite ari ugusoza ku mwanya wa 2 muri shampiyona n'ubwo bisa n'ibikomeye ariko ngo bagomba kubikora kuko umwanya wa 3 atari wo bakeneye.
Kuba aba mbere bakegukana igikombe cya shampiyona byo bisa n'ibidashoboka kuko Simba SC ya mbere ibarusha amanota 19, ni mu gihe hasigaye imikino 8 ngo shampiyona isozwe.
Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 aho irushwa na Azam FC ya 2 amanota 2, ikaba ivuga ko iri ku rugamba rwo gushaka uburyo yakuramo iyi kipe bagasoreza ku mwanya wa 2.
Aganira n'ibinyamakuru byo muri Tanzania yagize ati“dufite imikino ikomeye, amakipe menshi arimo kurwana cyane, ari hamwe umwana arira nyina ntiyumve, natwe gahunda zacu ntabwo tugomba gutsindwa mu mikino tuzakina. Ikintu cy'ingenzi ni ukubona amanota 3, bizadufasha kuza ku mwanya mwiza, ntidushaka gusoreza ku mwanya wa 3, turashaka uwa 2 n'ubwo bisa n'ibikomeye ariko tuzabikora.”
Mu gihe shampiyona ya Tanzania ibura imikino 8 ngo irangire, Simba SC iri ku mwanya wa 1 n'amanota 75, Azam FC ifte 58 mu ihe Yanga ifite 56.
Ku munsi w'ejo kuri Uwanja wa Taifa, Yanga izakira Namungo iri ku mwanya wa 4 n'amanota 54.
source http://isimbi.rw/siporo/article/bisa-n-ibikomeye-ariko-tugomba-kubikora-haruna-niyonzima