Uyu mukozi w'Imana ni umwe mu bahanuzi bazwi hano mu gihugu ndetse hari n'ingero z'ibitangaza byinshi yagiye akora birimo gukiza abarwayi, kwirukana amadayimoni ndetse aho hari igihe byavugwaga ko yabashaga kuvugana n'umwana uri mu nda ya nyina.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko byose abihabwa n'imbaraga z'agakiza kandi gukora ibitangaza ni izo mbaraga zibimukoresha.
Apôtre Yongwe yavuze ko agakiza kadukorera ibintu bitatu bikomeye, birimo gukura abantu mu rupfu rw'iteka bagahabwa ubugingo buhoraho bubonekera muri Kristo Yesu, ikindi kabakiza imivumo y'ibyaha n'indwara ndetse no gutanga ubuzima.
Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Apôtre Yongwe
Muri Matayo 10:1-8, ijambo ry'Imana riravuga ngo mugende mukize abarwayi muzure n'abapfuye. Niba ijambo rinyemerera kuzura abapfuye nkabivuga, mbivuze nk'uko ijambo rivuga, ntawe ukumiriwe kubivuga.
Yagize ati “Iyo wamaze kwakira imbaraga z'ijambo ry'Imana. Imbaraga dukoresha ntabwo ari izo guterura ibyuma, imbaraga zo gukoresha ibindi ahubwo ni ingabire, ni impano y'Umwuka Wera izanwa no kwizera ijambo ry'Imana, hanyuma umusingi wabyo ukaba imbaraga z'amasengesho.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo aritwe dukiza indwara ahubwo Yesu Kristo uri muri twebwe yaduhaye impano. Ya mpano tujya mu masengesho turayisengera twuzuzwa imbaraga duhabwa ubushobozi bwo gutegeka indwara mu izina rya Yesu.”
Apôtre Yongwe avuga ko hari ingero nyinshi z'abo yagiye asengera agategeka za karande n'imivumo ikabavamo kuri ubu bakaba bameze neza.
Ati “Usanga hari ibintu bigenda bigaragara mu bantu, ugasanga umuntu yarwaye umutima, sekuru arawurwaye, sekuruza arawurwaye ndetse n'abana bakazicwa n'umutima. Ndatanga ingero z'ahantu iyo ndwara iri ariko ubu nateranyije umuryango ndi kubabwira ko nkeneye igiterane cyo gusengera umuryango nkirukana iyo karande.”
Intumwa y'Imana Harerimana Yongwe Joseph, yabaye umuvugabutumwa n'umuhanuzi by'umwihariko yamamaye cyane ubwo yari Umuyobozi w'Icyumba cy'Amasengesho cy'Itorero rya Pentekote muri Paruwasi ya Nyarugenge [ADEPR Nyarugenge].
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Apotre-Yongwe-yavuze-aho-avana-imbaraga-zo-gukiza-indwara-kwirukana-imivumo-na-za-karande