Afurika y'Epfo: Amashuri yongeye gufungurwa hashyirwaho ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena 2020, nibwo abanyeshuri bo muri iki gihugu batangiye gusubira ku mashuri aho bose barimo gupima umuriro no gukaraba intoki hifashishijwe isabune n'amazi meza abandi bagakoresha imiti isukura intoki [Hand sanitizers].

Kongera gufungura amashuri amashuri habayeho ubukerewe nyuma y'uko Ihuriro ry'Abarimu risabye abayobozi b'ibigo kutubahiriza itegeko ryashyizweho na guverinoma bavuga ko amashuri akibura ibikoresho byo gupima ndetse n'iby'isuku.

Afurika y'Epfo kuri ubu imaze kugira abantu bagera ku bihumbi 50 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abamaze guhitanwa n'aka gakoko gashya bagera ku 1000.

Minisiteri w'Uburezi bw'Ibanze, Angie Motshekga yatangaje kuri iki Cyumweru ko bashyize imbaraga mu kugeza ibikoresho ku mashuri aho mu cyumweru gishize hafi 95% by'amashuri abanza n'ayisumbuye yari amaze kwitegura kwakira abanyeshuri.

Guverinoma ya Afurika y'Epfo ikomeje gushakisha uburyo bwo gufasha abanyeshuri bo mu mashuri atabashije gufungura kuri uyu wa Mbere.

Ku ikubitiro abana bagiye ku ishuri ni abo mu mashuri abanza n'ayisumbuye kugeza mu wa 12.

Amashuri menshi muri Afurika y'Epfo by'umwihariko aya leta arakennye cyane by'umwihairko ayo mu bice by'icyaro ku buryo kubona amazi ari ikibazo gikomeye, ibintu bishobora kuzatuma bigorana kubahiriza gahunda yo gukaraba intoki nk'uko byatangajwe na Reuters. Abanyeshuri bari gupimwa umuriro mbere yo kwinjira mu mashuri
Ingamba z'isuku zakajijwe n'ubwo amashuri yongeye gufungura muri Afurika y'Epfo



source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Afurika-y-Epfo-Amashuri-yongeye-gufungurwa-hashyirwaho-ingamba-nshya-zo-kwirinda-Coronavirus
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)