Uko Bugesera igiye guhinduka igicumbi cya Siporo, icyo Abanyarwanda basabwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w'Iyibikorwa Remezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ubu Akarere ka Bugesera kagiye kuba igicumbi cya Siporo n'Imyidagaduro ariko asaba abanyarwanda gukoresha ibihari kugira ngo n'ibindi biboneke vuba.

Mu kiganiro Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yagiranye na B&B Kigali yavuze ko Akarere ka Bugesera ari ho hazubakwa Stade izajya ikinirwamo amarushanwa atandukanye arimo na Fomula One.

Ati 'Ni nk'Umujyi wa Siporo n'Imyidagaduro mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera ni ho duteganya kuzashyira ibikorwa remezo binini bya Siporo nka bimwe mujya mwumva nka Fomula One, amahoteli, n'ibikorwa by'imiyidagaduro.'

Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo binini bihari nka Stade Amahoro, Kigali Arena biba byaratwaye amafaranga menshi rero bikaba bisaba ko bagomba kubikoresha kugira ngo haboneka uburyo bwo kubaka ibindi nkabyo.

Ati 'Ibikorwa remezo by'imyidagaduro na siporo, byagiyemo amafaranga menshi, gukora hariya i Remera Stade, Arena n'ibindi bikorwa remezo bya Siporo nk'uko wabivugaga nabyo birateganyijwe kuko rero ari ibintu bisaba igishoro kinini, bisaba ngo n'ibyubatswe bibanze binakoreshwe bitange umusaruro.'

Yasabye abakunzi b'imikino n'imyidagaduro gukomeza gukoresha ibi bikorwa remezo, babihindure ubucuruzi kugira ngo hazubakwe n'ibindi.

Ati 'Tuzakomeza kubikora bito bito bifatika ariko kongera gufata ibikorwa remezo binini bisaba kwisuganya bihagije kugira ngo n'ibihari bibaze bitange umusaruro, ubushobozi buboneke, ni ukubwira abasiporutifu kubibyaza umusaruro cyane bigahinduka ubucuruzi hanyuma igihugu kikongera kubona ubushobozi bwo kubaka ibindi.'

Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko Bugesera igiye kuba igicumbi cya siporo



Source : http://isimbi.rw/uko-bugesera-igiye-guhinduka-igicumbi-cya-siporo-icyo-abanyarwanda-basabwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)