Dauda yagaruwe muri APR FC nkuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ibyumweru hafi bitatu akorera imyitozo mu ikipe ya Intare FC, APR FC yafashe umwanzuro wo kugarura Seidu Yussif Dauda mu ikipe ya mbere.

Nyuma y'iminsi 18 akorera imyitozo mu Intare FC kubera imyitwarire mibi, umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC ukomoka muri Ghana, Seidu Yussif Dauda.

Tariki ya 23 Gashyantare 2026 ni bwo Seidu Yussif Dauda yatangiye gukorera imyitozo muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri, hari nyuma y'uko atagaragaye mu mukino ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.

Tariki ya 23 Gashyantare kandi ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo rivuga ko hari umukinnyi wayo wagaragaweho n'imyitwarire mibi akaba yafatiwe ibihano, ni nabwo Dauda yari yatangiye imyitozo.

Amakuru avuga ko ubwo bari bagiye gukina umukino wa Police FC, uyu mukinnyi bamubuze akaba ari nayo mpamvu bari bamuhannye.

ISIMBI yari yumvise ko yahawe gukorera muri iyi kipe imyitozo mu gihe kingana n'ibyumweru 4 ariko ikaba yahisemo kumubabarira aho mu uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026 ni bwo yagaruwe mu ikipe nkuru ya APR FC irimo yitegura umukino wa Musanze w'umunsi wa 24 wa Shampiyona bazakina ejo kuri Kigali Pele Stadium.

Dauda yababariwe



Source : http://isimbi.rw/dauda-yagaruwe-muri-apr-fc-nkuru.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)