Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) cyatangaje ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije mu kubaka ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa by'amahoro n'iterambere ry'igihugu.
Ibi byagaragajwe n'itsinda ry'inzobere ziturutse mu Kigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Atomike (IAEA) ryasuye u Rwanda rikora igenzura ku rwego igihugu kigezeho mu kwitegura gukoresha izi ngufu. Iri genzura ryabaye hagati ya tariki ya 2 na 9 Werurwe 2026, risuzuma ingingo zigera kuri 19 zirimo igenamigambi ry'igihe kirekire, uburyo bwo kurinda abaturage n'ibidukikije, amategeko agenga uru rwego, ubushobozi bw'abakozi ndetse n'imari ikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda.
Umuyobozi mukuru wa RAEB, Dr. Ndahayo Fidele, yavuze ko muri rusange u Rwanda rwitwaye neza muri iri suzuma, n'ubwo hari ibice bimwe bikiri ngombwa gukomeza kunozwa. Yagaragaje ko hari ibintu bitandatu byagaragajwe ko bikwiye kongerwamo imbaraga, cyane cyane bijyanye no gutegura inyandiko zisobanura neza ibyakozwe n'ibiteganywa mu gihe kiri imbere, ndetse no gusuzuma amategeko yose arebana n'ikorwa ry'iyi mishinga kugira ngo hatagira ayazabangamira.
Guverinoma y'u Rwanda ifite gahunda yo kubaka inganda nto zibyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi, mu rwego rwo kongera ingano y'umuriro w'amashanyarazi ugera kuri megawatt 447 igihugu gisanzwe gifite.
Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko u Rwanda rufite intego yo kuba igihugu giteye imbere mu 2050, kandi ko kubigeraho bisaba kongera cyane amashanyarazi akenewe mu bukungu n'inganda.
U Rwanda ruvuga ko ruzakenera asaga miliyari 5 z'amadolari ya Amerika kugira ngo rushyire mu bikorwa gahunda yo kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi. Biteganyijwe ko bitarenze mu 2030 uruganda rwa mbere ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi.

Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-ruri-gutera-intambwe-mu-ikoreshwa-ryingufu-za-nucleaire/