Ubu impaka ni zose, bamwe baribaza impamvu umunyezamu Kwizera Olivier atahamagawe mu bakinnyi b'Ikipe y'Igihugu izakina imikino ya gicuti ya 'FIAFA Series' kandi ari umwe mu banyezamu bakina kandi bahagaze neza.
Ejo hashize ni bwo hahamagawe urutonde rw'abakinnyi 31 bazifashishwa muri iyi mikino ntabwo hagaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports umwe mu bahagaze neza uyu munsi.
Eric Nshimiyimana, umutoza wungirije akaba yabwiye itangazamakuru ko impamvu yasizwe ari uko adahagaze neza kuko nubwo afatira Rayon Sports ariko inshuro nyinshi iyo agonganye n'umukinnyi gato ahita agwa bakajya kumuvura kandi bikaba inshuro nyinshi.
Ibi ntabwo itangazamakuru ryabyemeye rikomeza kugaragaza ko yagakwiye guhamagarwa, perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yahise avuga ko bagiye kumuha umwanya maze umutoza akazamureba na we.
Umutoza mukuru Stephen Constantine yahise abyamaganira kure avuga ko 'Sinjye wahamagaye ni Eric wahamagaye, rero abo yahamagaye ni abo. Buri wese hano afite umukinnyi yakongeramo rero, urumva buri umwe amuvuze ntabwo twava hano.'
Kwizera Olivier arazira iki?
Nta muntu ushidikanya ku mpano ya Kwizera Olivier, gusa amakuru ISIMBI yagerageje gushakisha ni uko uyu mukinnyi bimwe mu byo azira harimo n'ibyo hanze y'ikibuga.
Kimwe mu bintu ISIMBI yamenye ni uko ubwo aheruka mu ikipe y'igihugu Amavubi mu Gushyingo 2025 yagaragaweho n'imyitwarire itari myiza ari nayo mpamvu atigeze akinishwa umukino n'umwe wa gishuti.
Ikindi amakuru avuga ko abatoza bagerageje gushakisha amakuru basanga ari umukinnyi wibera mu Isi ye, nta kintu na kimwe yitaho ku buryo no muri Rayon Sports bashyizeho umuntu ugomba kumumenyesha gahunda zose.
Bivugwa ko hari umuntu bahorana umunsi ku munsi w'inshuti ye umubwira igihe cy'imyitozo, imyenda bari bukoreshe, aho umwiherero ubera, igihe cy'umukino n'ibindi ibi abatoza bakaba barasanze bishobora kugorana kubona umuntu umukurikirana muri ubwo buryo.
Mu busesenguzi bakoze kandi ni uko basanze uko guhora aryama mu mukino biterwa n'imiterere y'umubiri we aho ananutse cyane bituma buri uko aguye ahita ababara kubera ko umubiri we udafite inyama nyinshi ku buryo buri kantu kabaye biba bimeze nk'aho ari amagufa gusa, ikirenze kuri ibyo ngo ntabwo akunda kurya yarabyanze.
Hejuru y'ibyo abatoza banagize impungenge ku mikinire ye, ni umunyezamu ukunda gukinisha amaguru cyane, agacenga bituma akora amakosa cyane ku buryo hari n'imipira bajya bamwambura bishobora no gutuma yatsindisha ikipe.
Source : http://isimbi.rw/gushobora-no-kudashoboka-kwizera-olivier-koko-yibera-mu-isi-ye-ni-cyo-azira.html