Umunyamideli akaba n'uwashinze inzu y'imideli Moshions, Moses Turahirwa, yasabye Urukiko Rukuru gukuraho igihano cy'igifungo yakatiwe agahabwa igihano gisubitse mu rubanza aregwamo gukoresha ibiyobyabwenge no guhindura inyandiko zemewe n'amategeko.
Turahirwa yajuririye icyemezo cyafashwe mu 2024 n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha byo gukoresha urumogi no guhindura inyandiko. Icyo gihe yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu ndetse anacibwa ihazabu ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.
Mu iburanisha ry'ubujurire ryabaye kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, Turahirwa yabwiye urukiko ko yafashe ingamba zo kwivuza no kwiyubaka nyuma y'ibibazo byamugizeho ingaruka mu buzima bwo mu mutwe, asaba ko urukiko rwamugabanyiriza igihano kikaba gisubitswe.
Yasobanuriye urukiko ko hari ibihe yakoresheje urumogi ari mu bihugu byemera ikoreshwa ryarwo, birimo Ubutaliyani na Kenya. Yavuze ko nyuma yaho yatangiye kwivuza kugira ngo akemure ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe yari afite.
Ku bijyanye n'icyaha cyo guhindura inyandiko, Turahirwa yavuze ko byaturutse ku ifoto ya pasiporo ye yashyize ku rubuga rwa Instagram ayihinduriyeho amakuru amwe akoresheje porogaramu yo gutunganya amafoto.
Yavuze ko mu byo yahinduye harimo itariki y'amavuko, nimero ya pasiporo n'ikimenyetso cy'igitsina, akavuga ko yabikoze mu rwego rwo gusetsa ku mbuga nkoranyambaga, atari mu rwego rwo gukoresha iyo nyandiko mu bikorwa byo kwiyoberanya.
Ati 'Iyo foto nayihinduye kugira ngo nyishyire ku mbuga nkoranyambaga gusa, ntabwo yigeze ikoreshwa mu bikorwa byemewe n'amategeko.'
Umwunganira mu mategeko yasabye urukiko kuzirikana ko Turahirwa ari mu gahunda yo kuvurwa ndetse ko umuryango we witeguye kumushyigikira muri urwo rugendo, bityo igihano gisubitse kikamufasha gukomeza kwivuza mu kigo ngororamuco.
Icyakora, Ubushinjacyaha bwamaganye iki cyifuzo buvuga ko ibikorwa bya Turahirwa bigaragaza imyitwarire yagiye isubiramo ibyaha, bityo busaba urukiko gutesha agaciro ubujurire bwe rukemeza icyemezo cyafashwe mbere.
Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwe ku wa 31 Werurwe 2026.
Source : http://isimbi.rw/moses-turahirwa-yasabye-guhabwa-igihano-gisubitse.html