Byagenze gute ngo iyari Intare batinya yisange aho isigaye ikangwa n'umuhisi n'umugenzi, igafatwaho ijambo na buri wese kugeza aho isigaye igaragara nk'aho idashoboye ndetse nta bushobozi ifite bwo kugira inyamaswa n'imwe ikangara.
Nshobora kuba mbacanze, reka ngaruke mu rurimi twumva twse, ndavuga APR FC isigaye ifatwa nk'ikipe idakomeye, ikipe isanzwe, aho abantu benshi bayifashe nk'aho nta bushobozi igifite bwo kugira ikipe n'imwe yatsinda, iyo yatsinze biba inkuru ikomeye.
Hari imyumviye yinjiye mu bantu cyane cyane abakunzi b'umupira w'amaguru kandi bigizwemo uruhare natwe itangazamakuru aho nta kipe igitsinda indi kuko ibifitiye ubushobozi ahubwo hari ukundi biba byagenze.
Gusa ibi bikunda kugaruka cyane ku ikipe ya APR FC, kuko iyo usesenguye ibyo abantu bayivugaho, ni ikipe idafite ubushobozi na buke bwo kugira ikipe n'imwe itsinda kuko iyo yayitsinze wumva ku mpande izindi impamvu zibyihishe inyuma.
Abantu benshi bahuriza ku kuba APR FC ari ikipe ikomeye, ifite abakinnyi bakomeye kandi bashobora gutsinda ikipe iyo ari yo yose, ifite ubuyobozi buzi umupira, ari ikipe y'ikigugu cyane ko ari yo ifite ibikombe byinshi mu Rwanda, yaba ibya shampiyona (23) cyangwa iby'Amahoro (10).
Gusa ni ikipe iyo itsinze wumva ngo ntabwo ibikwiye, ngo ibyabye ni ikinamico, harimo akaboko kw'abasifuzi, hari ibindi biganiro byabaye n'ibindi.
Ni ikipe iyo yatsinzwe biba ikiganiro mpaka bibaza uko yatsinzwe n'abakinnyi ifite, n'amafaranga iba yashoye, yatsinda nabwo bikaba uko, ko nta bishobozi ifite.
Wenda dufashe urugero rwa vuba nko mu mukino wo kwishyura wa ¼ mu gikombe cy'Amahro waraye ubaye APR FC igatsinda Gasogi United 4-0 ikayisezerera ku giteranyo cy'ibitego 4-1, hari ababyise ikinamico.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umunyamakuru wa Siporo akaba na Team Manager wa Gasogi United, Kabera Fidele mu ncamake z'imikino mu gitondo kuri Radio1 akorera, yavuze uburyo abasifuzi ari bo bafashije APR FC gutsinda Gasogi United, akaba ari igisebo kuri APR FC nk'ikipe ifite byose ariko ntibe yabasha gutsinda Gasogi United bidasabye ubundi bufasha.
Gusa nubwo bikunda kuvugwa cyane kuri APR FC, si yo yinyine n'andi makipe biyageraho, usanga buri muntu wese yarabaye umusesenguzi, buri umwe akubwira ko afite amakuru y'indani cyane cyangwa se ibyo bakunda kwita ubwino by'icyatumye ikipe itsindwa, hari n'abavuga aho ibiganiro byabereye kugira ngo uwo mukino ugende uko wagenze.
Muri make hano mu Rwanda nta kipe igitsindwa ngo ibyemere ahubwo usanga ifite urwitwazo rundi ruba rwatumye badatsinda.
Source : http://isimbi.rw/ese-apr-fc-nta-bushobozi-ifite-bwo-gutsinda-ikipe-n-imwe.html