Zari Hassan yatangaje ko atifuza ko abakora content zo ku mbuga nkoranyambaga bazitabira umuhango wo kumuherekeza mu gihe yaba yitabye Imana kubera ko ashaka ko uwo muhango wazaba mu ituze no mu bwigunge.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Snapchat ye, Zari Hassan yasabye abakora content kutegera umuryango we no kutitabira umuhango wo kumushyingura, avuga ko adashaka ko uwo munsi wihariye uhinduka umwanya wo gushaka amashusho n'ibikurura abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muherwekazi w'umunyamideri wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kuri ubu hakunze kugaragara ko abitabira inshuro nyinshi imihango yo gushyingura, bakayifata amashusho n'amafoto bayasangiza ku mbuga nkoranyambaga bagamije amaramuko.
Zari The Boss Lady yemeza ko bibangamira uburenganzira bw'abari mu gahinda, bikambura ituze n'icyubahiro gikwiye imiryango y'ababuze ababo.
Zari Hassan yavuze ko we yifuza ko umuhango woroshye, wihuse kandi utekanye, uzitabirwa n'abayobozi b'amadini, abana be, inshuti ze za hafi n'umuryango we gusa.
Ati 'Ndifuza umuhango wihuse, utuje kandi wihariye, uzitabirwa n'abayobozi b'amadini, abana banjye, inshuti za hafi n'umuryango.'
Yongeyeho ko atifuza ko urupfu rwe ruzabyazwa umusaruro ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko rwakwibukwa mu cyubahiro no mu ituze.
Aya magambo ya Zari Hassan yongeye gukangura impaka ku myitwarire y'abakora content mu bihe by'akababaro by'umwihariko mu gihugu cya Uganda, n'aho umupaka w'ubwigenge bw'itangazamakuru n'icyubahiro cy'abantu ugomba kugera.
Bamwe mu banenga iyo myitwarire bavuga ko abakora content bajya mu mihango yo gushyingura batagamije kwihanganisha cyangwa kugaragaza impuhwe, ahubwo baba bashaka kongera ababakurikira no gukurura abafana ku mbuga zabo.
Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yavuze-ko-adashaka-aba-content-creators-ku-kiriyo-cye.html