Polisi y'u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n'imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, yateje inkangu mu Karere ka Gasabo yahitanye ubuzima bw'uwahoze ari Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy'izabukuru.
CSP (Rtd) Kamanzi Richard w'imyaka 57 y'amavuko, urukuta rufata ubutaka rwasenyukiye ku nzu ye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahasiga ubuzima.
Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z'amanywa yo kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro, nyuma y'uko amazi yavaga mu rugo rw'umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n'urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.
Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi aryamye arimo kuruhuka.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereje itangazamakuru iby'ibyo byago byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi.
Yagize ati:Â 'Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy'ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.'
Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by'imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n'imvura y'impangukano.
CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y'ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y'amazi, asaba n'ababyeyi kujya bagenzura abana babo by'umwihariko mu bihe by'imvura.
Umurambo wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa aho hantu.
Kuri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi, irimo umuyaga n'inkuba. Iyi mvura ni imwe mu zo Minisiteri y'Ubutabazi, MINEMA yaburiye Abanyarwanda n'abandi batuye mu Rwanda ko iteganyijwe mu minsi 8 iri imbere.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri telefoni bugira buti 'Hagati ya tariki 21-28/02/ 2026 hateganyijwe imvura irimo inkuba, uragirwa inama yo kugama mu nzu, ukirinda gukora ku byuma mu mvura. Ku bindi bisobanuro hamagara 170.'
Source : https://rushyashya.net/csp-rtd-kamanzi-richard-yitabye-imana-agwiriwe-nurukuta-rwinzu/