Yambwiye ko ashonje – Motari watwaye IshowSpeed akinitwa maneko yagarutse ku bihe byiza bagiranye (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umumotari Bizumuremyi Saadi wamamaye nka 'Your Motari' cyangwa Motari Wawe ku mbuga nkoranyambaga yahishuye uburyo yatwayemo ibyamamare ku Isi nka IshowSpeed na Shenseea benshi bakaba basigaye bamwita Maneko.

Your Motari umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga ndetse anakunze kumvikana ashishikariza abamotari bagenzi be gukurikiza gahunda za leta, akaba amaze iminsi mu mitwe ya benshi nyuma y'uko atwaye kuri moto ye ibyamamare byaje mu Rwanda mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Mutarama 2026.

Muri byo harimo umuhanzikazi ukomoka muri Jamaica, Shenseea ndetse n'umunyamerika uzwi cyane kuri Youtube, IshowSpeed wari mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gishize.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, agaruka ku bantu bamwita Maneko, yagize ati 'Hari nk'umuntu ubona ubwiye nk'abantu ni urugero ba motari bagenzi banjye duse neza mu kazi dukora biduheshe ishema, twambare casque tuzihe n'abagenzi tunazisukure, tugendere ku muvuduko wagenwe, twubahirize ibyapa, dutware neza mu muhanda, agahita avuga ngo polisi yagutumye.'

'Umuntu wese uzavuga ikintu gifitiye rubanda umumaro uzavuga ngo yishyuwe ngo avuge ibyo? None se uruhare rwawe ni uruhe mu gufasha Sosiyete? Niba uri umuntu utagira icyo ukora ngo ufashe sosiyete gukemura ibibazo na we uri mu bibazo Isi ifite.'

Yakomeje agira ati 'Ibyo ntabwo njya mbyitaho mba numva ko ntabayeho nkajye ubwanjye ahubwo mbereyeho rubanda, ejobundi nzapfa ariko ibikorwa byanjye bizasigara.'

Yakomeje avuga ko ubutumwa anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko afasha abantu gutembera i Kigali ari byo byamuhesheje gutwara ibi byamamare, aho yavuze ko nubwo asanzwe agira isuku ariko umunsi ajya gutwara Shenseea yayitunganyije bitabaho.

Ati 'Nk'umunsi njya gutwara Shenseea, niteguye nk'amasaha abiri mbere, moto narayogeje nyitera n'imibavu isaha bampaye yageze mpari ntegereje, abantu bari mu ikipe ye barambwiye ngo agiye kuza umutembereze abantu bashobora kumufata amafoto birasaba kugenda witonze.'

'Naramutwaye tugezeyo aranshimira, abantu bari batangiye kubibona ariko bataramenya ko ari njye, mfata amafoto ndayapositinga bavuga byinshi ariko urumva niba umuntu nk'uwo aje ashaka gutembera kuri moto, wa mumotari uhora wigagaragaza, ugira isuku unavuga icyongereza ni we bazareba.'

Yakomeje avuga ko na IshowSpeed aza, haje abantu bakamubwira ko IshowSpeed azamutwara kuri moto kuko azasura u Rwanda kandi azaba ari kumwe n'ikipe ngari.

Ati 'Ejobundi nabwo haza abantu barambwira ngo IshowSpeed azasura u Rwanda, wamutwara kuri Moto, azaba ari kumwe n'ikipe ngari ugomba gushaka abamotari bagenzi ba we b'abanyamwuga mukazamutwara.'

'Nari nsanzwe muzi IshowSpeed ariko sinari nzi ko afite abantu bangana kuriya no mu Rwanda numvaga ari ibintu bisanzwe kuko abanyarwanda tudakunda gushamaduka cyane, yaraje mbona abantu ni benshi, ndi ku gitutu cya bagenzi banjye kuko ninjye wabazanye, ngomba kuba niteguye yamvugisha nkamusubiza, yambaza nkamusubiza.'

Yavuze ko yishimiye cyane kumutwara abantu bakamwishimira cyane, akaba yarakoranye n'itsinda rigari ry'abamotari bagera hafi kuri 20.

Yavuze ko kimwe mu bintu yamubwiye barimo bagenda yageze ati 'yarambwiye ngo ndashonje. Ndamubwira aho tugiye kuri hoteli barakwakira kandi abanyarwanda bateka neza.'

Ikindi yamubwiye ni uko yatangariye Stade Amahoro, ati 'Twinjiye muri Stade Amahoro aratangara ngo ni nini, naramubwiye ngo byibuze yakira ibihumbi 45, aratangara cyane ngo ntibishoboka.'

Ikindi yavuze cyamushishije kuri ibi ni uburyo n'umuhanzi Davido yamupositinze kuri Instagram, byamweretse ko ibyo akora bigera kure kandi hari n'ababibona.

Motari watwaye IshowSpeed yavuze ko byamushimishije cyane
Wari umunsi w'amateka kuri Motari Saadi



Source : http://isimbi.rw/yambwiye-ko-ashonje-motari-watwaye-ishowspeed-akinitwa-maneko-yagarutse-ku-bihe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)