Umuhanzi w'icyamamare wo muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko nyuma y'igihe kirekire atiga, yongeye gufata icyemezo cyo gusubukura amasomo ye, aho kuri ubu ari kwiga muri Kaminuza. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ashimangira ko kwiga ari urugendo rw'ingenzi yafashe ku bushake bwe, atagamije inyungu za politike nk'uko bamwe babivuga.
Eddy Kenzo yavuze ko hari abagiye bagaragaza ko gusubira kwiga kwe bifitanye isano n'imigambi ya politike ashobora kuba afite mu gihe kiri imbere. Icyakora, yateye utwatsi ayo makuru, avuga ko adafite gahunda yo kwinjira muri politike, kandi ko abantu batagomba kumushyiraho ibyo atigeze ategura.
Ati: 'Ntabwo ndi kwitegura politike mu by'ukuri. Abantu ntibakwiye kunyitegaho ibyo.' Yakomeje asobanura ko icyamuhatiye gusubira mu ishuri ari uko ari umushoramari, bityo akaba akeneye ubumenyi bwimbitse bumufasha mu micungire n'iterambere ry'imishinga ye itandukanye. Yanavuze ko kwiga ari ingenzi cyane mu buzima, kandi ko yifuza kubera icyitegererezo abana be, kugira ngo bakure basobanukiwe neza akamaro ko gushaka ubumenyi.
N'ubwo yemeje ko ari kwiga muri Kaminuza, Eddy Kenzo yirinze gutangaza ishami cyangwa amasomo yihariye ari gukurikirana, avuga ko ik'ingenzi kuri we ari urugendo yatangiye, n'umwanzuro yafashe wo gukomeza kwiyungura ubumenyi, aho kwibanda ku byo abantu bavuga.
Iyi ntambwe ye yakiriwe neza n'abakunzi be, benshi babona ko ari urugero rwiza rw'uko kwiga bitagira igihe.

Source : https://kasukumedia.com/eddy-kenzo-yasubiye-ku-ntebe-yishuri/