Yamaze imyaka 9 adahembwa avura Rayon Sports! Ibyihariye kuri Mugemana Charles witabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntiruteguza ngo umuntu abe yiteguye, ntirwumvikana, ntirurya ruswa, iyo rwagushatse ntacyo wakora, urupfu ruragapfa ntirurobanura, rwateje umuborogo mu Isi ya sipro nyarwanda no mu myidagaduro ubwo rwatwaraga Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports wari umaze imyaka 30 ayivura.

Mu ijoro ry'ejo hashize tariki ya 13 Mutarama 226 ni bwo iyi nkuru y'incamugongo ko se w'umuhanzikazi Queen Cha akaba n'umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles yitabye Imana nyuma y'igihe arwariye mu Bitaro bya CHUK.

Mugemana yari asanzwe ari umuganga aho uretse kuvura Rayon Sports yari anafite ivuriro rye ryitwa 'Hope Clinic' riri i Nyamirambo hafi n'ahahoze isoko (ubu barimo kuhubaka isoko rya kijyambere).

Yatangaiye kuvura Rayon Sports mu 1995, icyo gihe perezida w'iyi kipe yari Paul Ruhamyambuga ni na we wamusabye kuza kuba umuganga w'iyi kipe ikunzwe n'abantu benshi, umutoza yari Rudasingwa Longin.

Mu minsi yashize mu kiganiro kirambuye yahaye ISIMBI ni uko yamaze imyaka 9 avura Rayon Sports adahembwa akaba yarahembwe bwa mbere muri 2004.

Ati 'Urumva muri icyo gihe ntabwo ibintu byari byoroshye, amafaranga ntayo ikipe ifite, barabinsabye ngo mbafashe kuko nayifanaga, nakuze nyikunda, nahembwe bwa mbere muri Rayon mu mwaka 2004, namaze imyaka 9 nta mushahara.'

Mu 2006 Les Citadins [yahindutse AS Kigali] yashatse kumuha akazi ndetse inamuhemba ibirenze ibyo Rayon Sports yamuhaga, ariko yabwiye perezida w'iyi kipe witwaga Saidi ko uretse kuba ari umuganga ahubwo ari n'umufana wayo bityo umufana akaba atagurwa kuko byazagera igihe barimo bakina na Rayon yatsinda akiterera ibicu kandi ari umukozi wa Les Citadins .

Mu kazi ke yakoraga yavuze ko muri 2003 bitamworoheye kuko yapfushije umukinnyi wari myugariro wo hagati witwaga Zigabe Jean Marie icyo bari bavuye muri Tunisia aza kugira uburwayi bwo mu nda, ntiyarwara igihe kinini buhita bumuhitana. Nyuma urupfu rw'Umunyezamu Mutuyimana Evaliste n'umutoza wari wungirije wakiniye Rayon igihe kinini, Ndikumana Hamad Katauti bitabye Imana muri 2017 byaramubabaje cyane.

Mugemana kandi tariki 27 Ukuboza 1997 ni itariki y'amateka akomeye hagati ye na Rayon Sports kuko ari bwo iyi kipe yegukanye CECAFA muri Zanzibar nubwo abantu bakunda kubyita mu 1998. 2002 bagera ku munsi wa nyuma wa shampiyona bagiye guhura na APR FC ibarusha amanota abiri basabwa kuyitsinda bakegukana igikombe cya shampiyona, baje kubigeraho bayitsinze 4-1.

Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

Uretse kuba Mugemana Charles yari umuganga wa Rayon Sports yari inshuti y'abantu benshi by'umwihariko abasiporutifu, nta muntu wagiye amugana ngo amusubize inyuma, yari azi kujya inama, yakundwaga n'ingeri zose, Imana imuhe iruhuko ridashira.

Yari amaze imyaka 30 avura Rayon Sports
Yanahuye na Perezida Kagame
Yari asanzwe afite ivuriro rye rya 'Hope Clinic'
Yahawe imidali myinshi



Source : http://isimbi.rw/yamaze-imyaka-9-adahembwa-avura-rayon-sports-ibyihariye-kuri-mugemana-charles.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)