Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru Emmanuel Ndahiro uzwi ku izina rya Taikun yarekuwe nyuma y'uko habayeho ubuhuza hagati ye n'uwakorewe icyaha. Taikun ukorera Radio/TV 10 yarekuwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Uyu munyamakuru yari yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona umutungo w'abandi ndetse no gukoresha amagambo arimo ibikangisho. Ibi byabereye mu gitaramo cyari cyateguwe n'Umujyi wa Kigali cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre, aho bivugwa ko yagiranye amakimbirane n'abashinzwe umutekano.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko Ndahiro yarekuwe hashingiwe ku buhuza, asobanura ko ari inzira iteganywa n'amategeko, by'umwihariko ingingo ya 16 y'itegeko ryo mu 2023 rigena imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha.
Iyo ngingo igena ko umugenzacyaha ashobora gutangiza ubuhuza mu gihe icyaha cyakozwe kitahanishwa igihano kirenze imyaka itanu y'igifungo, kandi bigamije kurihira uwakorewe icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwisubiraho.
Dr Murangira yavuze ko Taikun yanaganirijwe ku myitwarire ikwiye mu mibanire n'abandi, asabwa kwirinda ibikorwa bishobora guteza amakimbirane. Yanashishikarijwe gukoresha impano ye mu myidagaduro mu buryo bwubaka, yubaha amategeko n'ubuzima bwite bw'abandi. RIB yashishikarije abaturage gukoresha inzira z'ubuhuza mu gukemura amakimbirane, kuko zifasha gukiza inzika no kugarura ituze mu muryango nyarwanda.

Â