Umukunzi wa Rayon Sports wiyahuye kubera umukino wa APRFC, azashyingurwa ejo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunzi wa Rayon Sports uheruka kwitaba Imana yiyahuye, Alexandre Nizeyimana azashyingurwa ku munsi w'ejo ku wa Kabiri.

Uyu mukunzi wa Rayon Sports w'imyaka 26 yasanzwe yimanitse mu nzu aho yabaga, bikekwa ko yazize agahinda yatewe n'intsinzwi ya Rayon Sports yatsinzwe na APR FC 4-1 mu mukino wa Super Cup wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026.

Uyu musore wari utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, aho yiyahuriye bahasanze urupapuro yandikiye perezida wa Rayon ari n'aho bikekwa ko yiyahuye kubera Rayon.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku wa Gatandatu yagiye kureba umukino wa Rayon Sports na APR FC, akaba yaratahanye agahinda gakomeye ndetse bukeye bwaho ku Cyumweru yiriwe yumva Radio agahinda kamwishe, bakaba bamusanze yimanitse.

Alexandre Nizeyimana wari umukunzi wa Rayon Sports warebaga imikino myinshi y'iyi kipe, akaba azashyingurwa ejo i Kayonza mu Irimbi rya Rwamuhama.

Yiyahuye kubera umukino wa Rayon Sports na APR FC



Source : http://isimbi.rw/umukunzi-wa-rayon-sports-wiyahuye-kubera-umukino-wa-aprfc-azashyingurwa-ejo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)